• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
13/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
13/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
13/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Rulindo: Imodoka itwara abagenzi ya RITCO  yafatiwemo udupfunyika 2100 tw’urumogi

Umwanditsi
June 12, 2019

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo yafashe imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa RITCO ifite icyapa kiyiranga RAD 267 K itwawe na Ngerageze Emmanuel w’imyaka 63 irimo urumogi udupfunyika 2100.
Iyi modoka ikaba yarafatiwe mu murenge wa Bushoki ivuye mu karere ka Rubavu ijya mu mujyi wa Kigali ku mugoroba wo ku cyumweru Tariki 09 Kamena 2019.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana yavuze ko iyi modoka yafatiwe muri uyu muhanda n’abapolisi ubwo bari barimo bakumira ibyaha n’amakosa akorerwa mu muhanda.

Yagize ati “Iyi modoka twarayihagaritse dusaka ibyari biyirimo n’uko dusangamo igikapu gipakiyemo urumogi tubajije nyirarwo muri abo bagenzi bari bayirimo arabura niko guhita hafatwa umushoferi wari uyitwaye kuko mu bagenzi habuze nyiri iki gikapu.”

CIP Rugigana yavuze ko uyu mushoferi yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacya (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Bushoki.

Yasabye abaturage bose gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho gukumira no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu baturage, kuko ibifatwa hafi ya byose biba byaturutse mu turere duturanye n’imipaka kandi bitwarwa hakoreshejwe uburyo busanzwe nk’imodoka n’ibindi, aho babikura mu bihugu by’abaturanyi bagamije kubicuruza mu gihugu cyacu.

CIP Rugigana arasaba kandi abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.

Akaba asaba abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kuko arirwo rukunda kwishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko birimo gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge kureka izo ngeso kuko byangiza ubuzima bwabo kandi bikaba bihanwa n’amategeko.

Ngerageze Emmanuel nahamwa n’icyaha azahanwa n’ingingo ya 263 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye; bibarizwamo n’urumogi.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga