• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abanyamaguru baributswa ko nabo amategeko agenga umuhanda abareba

Umwanditsi
August 9, 2019

Ni muri gahunda y’ubukangurambaga bw’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, aho byatangiye kuwa  14 Nyakanga 2019, kuri ubu bikaba bigeze mu cyumweru cya kane aricyo cyahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda gifite insanganyamatsiko igira iti “ Uruhare rw’umugenzi mu gukumira impanuka”.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kanama 2019, Umuyobozi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi ubwo yigishaga abanyamaguru mu murenge wa Muhima ahazwi nka Nyabugogo yababwiye ko Polisi yonyine itakumira impanuka abanyamaguru n’abatwara ibinyabiziga batabigizemo uruhare.

Ati ” Ubufatanye bwanyu na Polisi burakenewe mu gukumira impanuka zo mu muhanda, ni mugendera mu ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda, mukambuka mwabanje kureba iburyo n’ibumoso, mukirinda amakosa yose akorerwa mu muhanda ashobora guteza impanuka muzaba mutanze umusanzu wanyu ukomeye mu gukumira impanuka.”

Yakomeje avuga ko muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi iki cyumweru cyahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda, akaba ariyo mpamvu abakoresha umuhanda bose bagenda bigishwa imikoreshereze yawo.

Yagize Ati “Muri iki cyumweru higishijwe abashoferi n’abamotari, uyu munsi hari hatahiwe abanyamaguru mu rwego rwo kubasobanurira uburyo bwo kwirinda impanuka bubahiriza amategeko y’umuhanda.”

ACP Ruyenzi yakomeje ababwira ko bakwiye kwambukira ahabugenewe hazwi nka Zebra Crossing mu gihe zihari, ababwira ko mu gihe umuntu ageze kuri zebra crossing akwiye kubanza kureba iburyo n’ibumoso akareba ko nta kinyabiziga kiri hafi ye yabona ko ntacyo akambuka yihuta, atavugira kuri telefoni ndetse atanarangaye.

Yongeyeho ko abatwara ibinyabiziga n’abanyamaguru bubahirije amategeko y’umuhanda impanuka zacika, bityo abasaba gufatanya na Polisi mu gukumira impanuka zo mu muhanda batangira amakuru ku gihe mu gihe babonye ukora ibinyuranyije n’amategeko awugenga.

Mu turere twose hirya no hino mu gihugu iki gikorwa cyo gukangurira abanyamaguru kubahiriza amategeko agenga umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka kikaba cyakozwe.

“Gerayo amahoro” njye nawe tuyumvise kimwe twabasha kugira uruhare runini mu gukumira impanuka zihitana ubuzima bw’abaturarwanda abandi zikabasigira ubumuga. Duharanire ko buri muntu wese ufashe urugendo agera aho ajya Amahoro.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga