• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
03/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
03/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
03/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%

Rubavu: Umugore yafatanwe ibiro 10 by’Urumogi 

Umwanditsi
August 12, 2019

Ibi Polisi ibitangaje nyuma y’aho mu mpera z’iki Cyumweru dusoje Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Gikombe ifashe umugore witwa Feza Uwamahirwe w’imyaka 37 y’amavuko afite ibiro icumi by’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yatangaje ko Feza yafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturge baduhaye amakuru ko Uwamahirwe afite urumogi mu rugo rwe bicyekwa ko yarukuye mu gihugu cy’abaturanyi, natwe twihutira gutabara turushatse  dusanga yaruhishe mu murima w’intoryi inyuma y’inzu.” Akomeza avuga ko atari ubwa mbere Feza afatwa ku cyaha cyo gucuruza urumogi.

CIP Kayigi yavuze ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka zikomeye k’ubikoresha, ubicuruza, ndetse zikagera no ku muryango nyarwanda muri rusange.

Yagize ati “Ibiyobyabwenge bigira ingaruka nyinshi harimo no kuba intandaro y’ibindi byaha bibera mu muryango nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu, guhohotera, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi kuko abagaragara muri ibyo byaha abenshi usanga bakoresha ibiyobyabwenge. “

Yakomeje avuga ko usibye kuba binangiza ubuzima bw’ubikoresha binamugiraho izindi ngaruka nko gufungwa no kubura amafaranga yabishoyemo kandi ayo mafaranga yakabaye ashaka undi mushinga wa muteza imbere ayashoramo wemewe n’amategeko.

Yibukije ko Polisi itazahwema kurwanya abakoresha urumogi n’ibindi biyobyabwenge kandi ko uzabifatirwamo azahanwa n’amategeko.

Akarere ka Rubavu gakunze kugaragara nk’inzira inyuzwamo urumogi ariko Polisi  ifatanyije n’inzego z’ibanze n’abaturage bashyizemo imbaraga kugira ngo abagira uruhare bose mu icuruzwa ry’urumogi kimwe n’ibindi biyobyabwenge bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

CIP Kayigi, yashimiye abaturage amakuru batanze kugira ngo Uwamahirwe afatwe, abasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe.

Uwamahirwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge akekwaho.

Ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye bibarizwamo n’urumogi. intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5825 Posts

Politiki

4076 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga