• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kirehe: Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu

Umwanditsi
April 2, 2016

Abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarubuye, basabwe gufata iya mbere mu kugira uruhare mu gukumira icuruzwa ry’abantu.

​Polisi y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarubuye yo mu Karere ka Kirehe, ibasaba gufata iya mbere mu kugira uruhare mu gukumira icuruzwa ry’abantu.

Inspector of Police (IP)  Gahigi Harerimana, ushizwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu Karere ka Kirehe, aherekejwe n’umuhuzabikorwa  w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing)  muri aka karere, Bwana Ngarukiyinka Faustin, basabye kandi aba banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no kuzitabira gahunda z’icyunamo aho bazaba bari mu biruhuko.

IP Gahigi, yasobanuriye aba banyeshuri amayeri akoreshwa n’abo bacuruza abantu anababwira ko igitsina gore cyane cyane abakobwa aribo bibasiwe kurusha abandi.

IP Gahigi, yaboneyeho kubabwira ko gutangira  amakuru ku gihe hari uwo babona ashobora kuba ari muri icyo gikorwa, ari uburyo bw’ibanze bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu.

IP Gahigi yagize ati” icuruzwa ry’abantu ni bumwe mu bucakara bugezweho kandi bukorwa hakoreshejwe ingufu kugirango batware abantu bajye gukoreshwa imirimo y’agahato harimo nk’ubusambanyi, n’ubwo mu Rwanda iryo curuzwa ry’abantu ritarafata intera ndende, tugomba kurirwanya twivuye inyuma”.

IP Gahigi yakomeje agira ati” twebwe nka Polisi y’u Rwanda, intego yacu ni ukurwanya uko bishoboka kose icuruzwa ry’abantu kuko ari kimwe mu byaha bibangamiye uburenganzira bw’ikiremwa muntu kandi kikagira ingaruka mbi ku muryango nyarwanda muri rusange, Ndizera kandi ko tuzabigeraho ku bufatanye bwanyu ndetse n’abaturarwanda bose”.

IP Gahigi, yongeyeho ko u Rwanda ari Igihugu kidakeneye  kurwana n’ingaruka z’icuruzwa ry’abantu kandi ko yizera neza ko igihe cyose hazabaho guhanahana amakuru kuri iryo curuzwa ry’abantu rizaranduka burundu.

IP Gahigi, yanaboneyeho umwanya wo gusaba aba banyeshuri kurwanya ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo zirimo gutwara inda zidateganyijwe, kuva mu ishuri, gukubita no gukomeretsa n’ibindi…kandi abibutsa kurangwa n’imyitwarire myiza no kuba intangarugero kuri bagenzi babo no mu baturanyi mu kiruhuko bagiyemo.

Abanyeshuri ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo bamwijeje ko bagiye gukomeza ubwo bukangurambaga ndetse bazajya bategura kenshi ibiganiro mpaka mu rwego rwo gusobanukirwa byimazeyo ububi bw’icuruzwa ry’abantu kimwe n’ingaruka z’ ibiyobyabwenge kandi ko bazitabira gahunda zose zijyanye n’icyunamo.

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga