• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye si uguhangana hagati y’abagore n’abagabo-ACP Kamunuga

Umwanditsi
August 24, 2019

Ibi umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe imicungire y’abakozi Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahaya Kamunuga yabitangaje ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi itanu agamije gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Polisi y’u Rwanda yaberaga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Kanama 2019.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abapolisi bagera kuri 60 baje bahagarariye abandi baturutse mu mitwe itandukanye ya Polisi y’u Rwanda.

ACP Kamunuga yavuze ko uburinganire butareba abagore gusa ahubwo n’abagabo bubareba mu rwego rwo guteza umuryango nyarwanda imbere.

Yagize ati “Ntabwo uburinganire bureba abagore gusa ahubwo n’abagabo bafite uruhare rukomeye mu kubwimakaza, kuko bifasha kuzuzanya hagati y’abashanye.”

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe imicungire y’abakozi, ACP Kamunuga yasabye abasoje amahugurwa kuyasangiza abo baje bahagarariye.

Yagize ati “Ubumenyi mukuye muri ayamahugurwa ntibuzabe imfabusa ahubwo muzabugeze ku bandi baba abo mukorana cyangwa aho mutuye bityo muzaba mutanze umusanzu ugaragara mu rwego rwo gushimangira ihame ry’uburinganire.”

ACP Kamunuga yibukije ko uburinganire butagamije kuzamura abagore ngo butsikamire abagabo ahubwo buza bushyira hamwe abashakanye.

Yakomeje avuga ko mu gihe cyahise abana b’abakobwa hari uburenganzira babuzwaga n’amategeko bugahabwa basaza babo kandi bose bafite ubushobozi bungana, avuga ko abakobwa bagaragaje ubushobozi bungana nk’ubwa basaza babo.

Yongeraho ko abari n’abategarugori ubu batanga umusanzu ukomeye mu kurinda umutekano w’igihugu ndetse no mu butumwa bwo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye bakaba baza ku isonga.

Senior Sergeant Bizimana Jean Marie Vianney, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa yashimiye ubumenyi bungukiye muri aya mahugurwa avuga ko ari umwanya mwiza wo kwigisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye muri bagenzi be.

Yagize ati “Bamwe muri twe twari dufite imyumvire itariyo kubijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye, twasobanukiwe birushijeho intego y’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye tubona ko icyo umuhungu ashobora gukora n’umukobwa yagishobora kandi neza, bityo natwe tuzabisangiza bagenzi bacu twaje duhagarariye.”

Yongeraho ko basobanukiwe uburyo bwiza bwo kwigisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye n’uburyo bafasha uwahuye n’ikibazo k’ihohoterwa.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga