• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
13/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
13/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
13/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
13/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Nyabihu: Umuyobozi ushinzwe uburere mu kigo cy’ishuri yafashwe akekwaho gucuruza urumogi

Umwanditsi
September 9, 2019

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 7 Nzeri 2019, mu karere ka Nyabihu, Umurenge wa Rambura umuyobozi ushinzwe uburere (animatrice) mu kigo cy’amashuri y’isumbuye cya Saint Raphael witwa Aloysia Vuganeza ufite imyaka 36 y’amavuko yafatanwe udupfunyika 86 tw’urumogi yacuruzaga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Vuganeza yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati“ Abaturage bamenyesheje inzego z’ibanze ko Vuganeza akwirakwiza urumogi aho batuye, abayobozi b’inzego z’ibanze bihutira kubimenyesha Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Karago.”

Yongeyeho ko bagendeye ku makuru yari yatanzwe n’abaturage, Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze bihutiye gutabara bafata uyu muyobozi ushinzwe uburere bw’abanyeshuri afite udupfunyika 86 tw’urumogi. Urwo rumogi basanze yaruhishe ahantu habiri hatandukanye rumwe yaruhishe mu gikoni urundi yarushyize mu kiraro cy’ingurube

Akomeza avuga ko Vuganeza yacuruzaga urumogi muri santeri ya Gasiza aruhawe n’abandi bantu bagishakishwa.

CIP Kayigi yavuze ko hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage Vuganeza yahawe urumogi n’umuntu waje kuri moto, bigakekwa ko ari nawe urukwirakwiza mu murenge wa Rambura. Kuri ubu, inzego zishinzwe umutekano n’iz’ibanze ndetse n’abaturage bakorera hamwe kugira ngo hamenyekane abagira uruhare bose mu ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.

CIP kayigi avuga ko bitari bimenyerewe ko umurezi yafatwa acuruza urumogi.
Yagize ati “Uribaza ingaruka mbi bizagira ku burere n’imyigire y’umunyeshuri mu gihe umufasha kumuha uburere bwiza ariwe umuha urumogi, ibi bintu nibyo kwamaganwa na buri wese.”

Abarezi n’ababyeyi bavuga ko umubare munini w’abakoresha urumogi mu gasanteri ka Gasiza ari urubyiruko, ibi bigira ingaruka ku banyeshuri, ku rubyiruko, ku babyeyi ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange.

Yasoje asaba abanyarwanda bose gutanga amakuru y’abacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge kuko byangiza urubyiruko cyane cyane kandi arirwo Rwanda rw’ejo.

Ufashwe wese acuruza urumogi ku bana batarageza imyaka y’ubukure ahanishwa igifungo cya burundu.

Mu ngingo ya  263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, utunda, uhindura, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni makumyabiri (20,000,000 rwf) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30,000,000 rwf) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga