• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Imitungo ya Dusabimana Claudine iri mu igaruzwa

Umwanditsi
April 15, 2016

Polisi y’u Rwanda yafashije mu igaruzwa ry’imitungo ya Dusabimana.

Nyuma y’ikirego  Dusabimana Claudine wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu karere ka Rutsiro, ubuyobozi bwa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba bwamufashije gusubirana’ imitungo ye irimo n’amafaranga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP)  Celestin Twahirwa, yavuze ko Dusabimana yagejeje ikirego cye kuri Polisi asaba gufashwa hagaruzwa  imitungo ye yigabijwe n’abandi bantu, barimo n’umupolisi witwa Inspector of Police(IP) Alex Bwanashyamba, ari nawe wamureraga.

ACP Twahirwa agira ati:” Yareze ko uyu mupolisi yamwambuye amafaranga 350,000 akaba yari yarayakiriye mu izina rye, yishyuwe nk’indishyi zishingiye ku cyemezo cy’urukiko Gacaca.”

Yakomeje agira ati:”Polisi y’u Rwanda yashubije Dusabimana amafaranga ye kandi ihana uyu mupolisi  ku myitwarire yagize  muri iki kibazo nubu aracyakurikiranwa.”

Hagati aho, Polisi y’u Rwanda n’akarere ka Rubavu ari nako atuyemo, bafatiye hamwe  icyemezo cyo kuba ashakiwe aho icumbi:” Kuri ubu,  azakodesherezwa inzu we n’abana be babiri kugeza igihe bazubakirwa inzu ngo ikibazo cy’icumbi rye gikemuke burundu.”

Polisi ikaba irimo gukorana n’akarere ka Rutsiro akomokamo, Ibuka n’izindi nzego bireba ngo hagaruzwe indi mitungo avugako, irimo n’ubutaka .

 

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga