• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
29/05/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
29/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
29/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube
29/05/25
Kamonyi-Rukoma: Si ngiheranwa n’agahinda, Kagame yampaye Abana n’Abavandimwe- Intwaza Nyanayingwe Agnes
29/05/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
29/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
29/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube
29/05/25
Kamonyi-Rukoma: Si ngiheranwa n’agahinda, Kagame yampaye Abana n’Abavandimwe- Intwaza Nyanayingwe Agnes

Abadivantiste b’Umunsi wa 7 bijeje Polisi ubufatanye muri gahunda ya Gerayo Amahoro

Umwanditsi
February 17, 2020

Abayobozi n’Abizera bo mu itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda, basezeranyije ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ubufatanye mu kurwanya impanuka zo mu muhanda binyuze mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro. Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 16 Gashyantare 2020 ubwo Polisi y’u Rwanda yagezaga ubutumwa ku bizera bo muri iri torero bari bagiriye amateraniro mu Ntara y’ivugabutumwa ya Remera ho mu mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yabanje kugaragariza abizera ubukana bw’impanuka zo mu muhanda haba ku Isi ndetse no mu Rwanda. Yagaragaje ko ubushakashatsi bw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(OMS) bwagaragaje ko abantu bagera kuri Miliyoni n’ibihumbi 300 bahitanwa n’impanuka buri mwaka, ni mu gihe mu Rwanda buri mwaka haba impanuka zigera ku bihumbi bitanu (5,000) zigahitana ubuzima bw ‘abagera kuri 500.

CP Kabera yavuze ko Polisi y’u Rwanda yafashe igihe cyo gukora ubukangurambaga bwimbitse mu kurwanya impanuka zo mu muhanda harimo n’abizera bo mu itorero ry’abadivantiste. CP Kabera yasabye abizera kujya bakoresha neza umuhanda kuko 53% by’impanuka usanga zibasira abanyamaguru biganjemo urubyiruko.

Yagize ati: “ Twishimiye umwanya mwaduhaye ngo tuganire kuri gahunda ya Gerayo Amahoro. Twizeye ko binyuze muri gahunda mugira mu materaniro yanyu muzadufasha kugeza ubutumwa ku bantu benshi. Niba urimo kugenda n’amaguru ujye ugendera mu kuboko ku ibumoso, niba ufite umwana mufate ukuboko kandi umushyire iburyo bwawe.  Igihe ugiye kwambuka umuhanda gira amacyenga ubanze urebe iburyo n’ibumoso kandi wambuke witonze utiruka, wirinde kurangarira kuri telefoni”.

Yakomeje akangurira abizera ko bazajya barangwa n’umuco wo guhwitura umushoferi babonye akora amakosa kandi birinde umuco wo gushyira ku gitutu abamotari igihe bakererewe.

Ati: “ Hari bamwe mu bamotari ndetse n’abashoferi bakora amakosa, hari abagendera ku muvuduko ukabije bakica amategeko yo mu muhanda, uwo muzajya mubona mujye mu mukebura mu mubwire muti sigaho. Hari na bamwe mu bantu babona bakererewe bagatega umumotari bakagenda bashyiraho igitutu ngo yihute”.

Dr  Pasiteri Byiringiro Esron, umuyobozi w’itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa 7 mu Rwanda akaba n’umuvugizi waryo yavuze ko itorero ryishimiye gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda. Yavuze ko uko bigisha abizera kuzagera mu ijuru amahoro bagomba kubitangirira hano ku Isi, aho umuntu agiye akahagera amahoro.

Yakomeje avuga ko binyuze muri gahunda ziba mu itorero ndetse n’indi miyoboro y’itumanaho itorero rifite bizifashishwa muri ubu bukangurambaga.

Yagize ati: “ Dufite Radiyo (ijwi ry’ibyiringiro) twafashe umwanya wo kwigisha Gerayo amahoro kuri iyo radiyo, dufite ibigo by’amashuri byigisha abana bato, dufite urubyiruko rw’abajiya -Jeunes Adventistes (J.A) bazadufasha muri ubu bukangurambaga. Usibye n’ibyo kandi mbere y’uko dutangira amateraniro tugira gahunda ya muganga yo kwigisha k’ubuzima, aha hazajya higishwamo gahunda ya Gerayo Amahoro”.

Korali Ambassador’s of Christ, Korali yamamaye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana nibo baririmbye. Dr Pasiteri Byiringiro yasabye iyi korali kuzakora indirimbo ikangurira abaturarwanda kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’itorero ry’abadivantisite b’umunsi wa Karindwi baremeza ko gahunda ya Gerayo Amahoro niyigishwa mu bana mu mashuri ndetse no mu nsengero bizatuma ubu butumwa buzagera kuri benshi ndetse habe hateguwe ejo hazaza heza mu kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Polisi y’u Rwanda ishaka ko abaturarwanda bava ku ngeso yo kubahiriza amategeko yo mu muhanda kubera amategeko, ahubwo bakayubahiriza ku bw’ amahitamo y’umuntu ndetse bikagera aho umutekano wo mu muhanda uba umuco wa buri muturarwanda.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5804 Posts

Politiki

4055 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

994 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga