• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Polisi n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro

Umwanditsi
February 24, 2020

Polisi y’u Rwanda n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Rwanda Cycling Federation -FERWACY) bifatanyije muri gahunda ya Gerayo Amahoro mu rwego rwo kurushaho kongera ubu bukangurambaga kubakoresha umuhanda.

Ubu bufatanye bwatangijwe ku mugaragaro kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2020 ubwo bari mu karere ka Gasabo kuri Kigali Arena ubwo hatangizwaga isiganwa mpuzamahanga ry’amagare mu Rwanda (Tour du Rwanda) ku nshuro yaryo ya 12.

Uyu muhango wayobowe na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Mimosa Aurore Munyangaju, ari kumwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Abdullah Murenzi ndetse n’umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda CP Rafiki Mujiji.

CP Kabera yavuze ko ubu bufatanye buje bwiyongera ku bwari busanzwe bushishikariza buri wese gukoresha neza umuhanda, by’umwihariko muri iki gihe cy’isiganwa ry’amagare mu Rwanda.

Yagize ati: “Kubahiriza umutekano wo mu muhanda ni ingenzi kuri buri wese by’umwihariko muri iki gihe cy’isiganwa ry’amagare, turifuza ko iri siganwa ryazarangira nta mpanuka n’imwe ibaye”.

Ubu bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na FERWACY muri gahunda ya Gerayo Amahoro buje bukurikira ubumaze iminsi bukorwa na Polisi, amadini n’amatorero atandukanye  n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yaboneyeho gusaba abaturage muri rusange kwihanganira impinduka zizagaragara no kubahiriza amabwiriza agenga iri siganwa.

Yagize ati: “Iri rushanwa rizagera mu ntara zose z’igihugu, turasaba abaturage kwihanganira impinduka zabayeho mu mihanda imwe n’imwe izaba ifunzwe muri iki gihe cy’iri siganwa, turabasaba kubyubahiriza kugira ngo umutekano urusheho kugenda neza”.

CP Kabera yasabye abantu gushyigikira (gufana) abasiganwa ariko bakabikora bitonze badahagarara mu muhanda cyangwa ngo bagaragaze indi myitwarire itari myiza yashobora guteza impanuka.

Ati: “Tuributsa abakoresha umuhanda bose ko irushwa ry’amagare ku nshuro ya 12 ryatangiye kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare rikazarangira tariki ya 01 Werurwe 2020; iki gihe cyose bazaba bakoresha imihanda ya Kigali n’iyo mu Ntara. Niyo mpamvu dusaba abafana kuzagaragaza imyitwarire myiza bubahiriza umutekano wo mu muhanda”.

Ati: “Birumvikana ko muri iki gihe cy’iri rushanwa ry’amagare imihanda imwe izaba ifunze irigukoreshwa n’abasiganwa, bishobora gutuma habaho umuvundo w’ibinyabiziga. Turasaba abamotari n’abandi bafite ibinyabiziga kunyura mu yindi mihanda yunganira irigukoreshwa n’abasiganwa cyangwa se ushoboye kwihangana akarindira igihe umuhanda ufungurirwa cyane ko muri iyo mihanda hazajya haba abapolisi bazajya babafasha kubereka aho banyura”.

Umuvugizi yasoje yibutsa abantu bose baza kureba iri siganwa kujya bahagarara kure y’umuhanda cyane ko harimo abishima bakarenza urugero bakaba bakwitura mu muhanda bikaba byateza impanuka, abasaba kwishima mu rugero bibuka ko amagara aseseka ntayorwe.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga