• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
28/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube
28/05/25
Kamonyi-Rukoma: Si ngiheranwa n’agahinda, Kagame yampaye Abana n’Abavandimwe- Intwaza Nyanayingwe Agnes
28/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo
28/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
28/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube
28/05/25
Kamonyi-Rukoma: Si ngiheranwa n’agahinda, Kagame yampaye Abana n’Abavandimwe- Intwaza Nyanayingwe Agnes
28/05/25
Kamonyi-Mukunguri: Ubuhinzi bw’Umuceri bwafashije Abahinzi na Koperative kwishakamo ibisubizo

Nyanza: Abaturage bahangayikishijwe n’amavuriro begerejwe akaba yarafunze imiryango

Umwanditsi
March 17, 2020

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Nyanza, baravuga ko babangamiwe n’amavuriro yari yarabegerejwe none kugeza ubu akaba atagikora. Bavuga ko ibi byabagizeho ingaruka zishingiye gukora ingendo ndende bashaka aho babonera ubuvuzi.

Akarere ka Nyanza muri buri kagali hashyizwe ivuriro(Poste de Sante), aho umuturage byari bimworoheye kwivuriza hafi. Aya mavuriro yatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2018, gusa kugeza ubu amwe muri aya mavuriro usanga yarafunze imiryango, bamwe mu baturage bayivurizagaho bakavuga ko batazi impamvu atagikora.

Uwitwa Twagirumukiza Noel agira ati”Ntabwo tuzi Impamvu iri vuriro ritagikora, twagiye kwivuza dusanga ivuriro rirafunze umuganga umwe w’umugore waruhari ntawuhari”.

Mugenzi we witwa Nyiransabimana Clementine agira ati” Iri vuriro rimaze amezi abiri ridakora, twabonye muganga adusezera arigendera n’abarwiyemezamirimo tubona baraje bapakiye ibyabo barigendera”. Aba baturage bakomeza bavuga ko kuba bari bafite ivuriro hafi none rikaba ritagikora byabagizeho ingaruka.

Umwe ati” Umuntu ararwara agahororokera mu rugo kugera aho twivuriza ni kure umuntu agerayo bitinze kandi bisaba amatike hari n’ubwo umuntu aba atayafite”.

Undi nawe ati” Ubu mu rugo umugore n’abana babiri bose barembye, kugirango tugera i Nyanza ( ku bitaro) ni ugutega moto twese hamwe tugatanga ibihumbi bitandatu, ariko ivuriro rikiri hafi byaratworoheraga cyane ntitugire ayo dutanga”. Icyifuzo cy’aba baturage ni uko aya mavuriro yongera gukora

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Elasme yemera ko aya mavuriro atagikora, ariko na none akemeza ko hari icyizere ko azatangira gukora vuba nubwo adahamya neza igihe nyir’izina.

Ati” Ikibazo cyabiteye ni uko abari barazitsindiye kuzikoresha ahanini bagiranye ikibazo na RSSB cyane mu bikorwa byuko batubahirije amasezerano noneho RSSB irabahagarika ariko hari n’izo dufite bakoreshaga bisa n’ibibananira ugasanga barasezeye”.

Meya Ntazinda, akomeza avuga ko bafashe umwanzuro ko abari bagifitanye amasezerano na RSSB akaba yarahagaze icyo bapfaga abo bayakoreshaga (amavuriro), babaga bafite akandi kazi batahakorera buri gihe. Ubu ngo birakigwa muri RSSB nicyo baherutse kuvugana, basabye ko byakwihutishwa naho abazikoreragamo byananiye hari gushakwa abakozi mu bigo nderabuzima (Centre de Sante) ngo zibe arizo zizikoresha.

Amwe muri aya mavuriro, ubuyobozi buvuga ko atagikora ni atanu harimo iryo mu Kagali ka Rwesero riri ahitwa i Gahanda mu murenge wa Busasamana, iriri mu kagali ka Mpanga mu murenge wa Mukingo muri aka karere n’ahandi.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5803 Posts

Politiki

4054 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

994 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga