• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
04/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
04/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
04/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Abarudi bahagarikiwe VISA yo kujya muri Amerika mu gihe kitazwi

Umwanditsi
June 19, 2020

Amerika yafashe icyemezo cyo guhagarika gutanga visa ku Barundi bose uretse izihabwa aba dipolomate, n’abakozi bakorera imiryango mpuzamahanga, bazazihabwa ari uko babanje kwerekana ko bagiye ku mpamvu z’akazi.

Mu itangazo ryashizwe ahagaragara kuri uyu wa 19 Kamena 2020 na Minisiteri ishinzwe umutekano wa Amerika, yavuze ko icyo cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuwa 12 Kamena 2020.

Amerika, ivuga ko ari ingingo yafashe kubera ko Uburundi bwanze kwakira Abarundi birukanywe ku butaka bwayo. Leta y’Amerika ivuga ko yasabye inshuro nyinhsi Uburundi kwakira abo banyagihugu, ibinyujije mu nzego zo hejuru, ariko Uburundi ntibwigeze busubiza amabaruwa yose bwandikiwe.

Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, ryagerageje gucengera mu bari muri Leta mu Burundi ngo ryumve ingano y’Abarundi birukanywe ariko abakunze gutanga amakuru bavuze ko ntabo bazi. Abo mu ishami ry’igifaransa kw’Ijwi ry’Amerika nabo banyuze kuhagarariye Amerika I Bujumbura hagamijwe kumenya icyo Leta ivuga kuri iyo ngingo, ariko bageze ubwo bandika inkuru ntacyo abategetsi b’Uburundi baratangariza ambassade.

Leta ya Amerika, itangaza ko iyi ngingo yo gukuraho VISA ku barundi izagumaho kugeza igihe Uburundi bwemeye kwakira abanyagihugu babwo yirukanye. Iyi ngingo ishyizwe ahabona nyuma y’aho ejo ku wa kane tariki 18 Kamena 2020, Amerika yari yatangaje ko yifuza ko imigenderanire hagati y’icyo gihugu n’Uburundi iba myiza nyuma y’irahira ry’umukuru w’igihugu mushyashya, Evariste Ndayishimiye.

Amategeko y’Amerika, avuga ko icyo gihugu kiramutse hari umunyagihugu ukomoka ahandi cyirukanye, gifite amezi atandatu akaba yasubijwe igihugu akomokamo. Bitari ibyo, uwirukanwe ahabwa uburengazira bwo gukomeza kuba muri Amerika mu mudendezo wose.

Bamwe mu Barundi baba ku butaka bw’Amerika, bakunze kumvikana inyuma y’imvururu zo mu 2015, basaba ubutegetsi bw’Amerika kwima ubuhungiro imiryango y’abategetsi bamwe bamwe, babagiriza kuba “bemeza ko ata mutekano muke wigeze urangwa mu Burundi kuva mu 2015”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5904 Posts

Politiki

4155 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1027 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga