• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
01/09/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
01/09/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
01/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira

USA/Minneapolis: Igitero cy’imbunda cyahitanye umuntu umwe abarenga 10 barakomereka

Umwanditsi
June 22, 2020

Mu mujyi wa Minneapolis, muri leta ya Minnesota, ho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 21 Kamena 2020 abitwaje imbunda bataramenyekana bagabye igitero bararasa, bica umuntu umwe bakomeretsa abandi 12.

Amashusho yafashwe iki gitero kiba agashyirwa hanze ku mbuga nkoranyambaga, yerekana ko abantu baryamye hasi basaba ubufasha. Yarimo kandi inzu yabomaguwe amadirisha ndetse n’imodoka zamenaguwe ibirahure.

Amakuru y’ikihishe inyuma y’icyo gitero ndetse n’ababa bakekwa kuba aribo bigikoze ntaramenyekana. Gusa, Polisi ya Minneapolis ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yemeje iby’icyo gitero, ivuga ko abakomeretse aho bari mu bitaro barimo baragarura agatege.

Umujyi wa Minneapolis wabereyemo iki gitero nkuko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ribitangaza, hamaze iminsi hari umwuka utari mwiza wakuruwe n’urupfu rw’umwirabura George Floyd wishwe n’umupolisi w’umuzungu ubwo yamushyiraga hasi akamushinga ivi ku ijosi kugera ashizemo umwuka.

Hagati aho, tukivuga ku by’iyo dosiye ya Floyd, imyigaragambyo y’abasaba ko ivanguraruhu n’ingufu Polisi ikoresha mu banyagihugu bihagarara mu mpera z’iki cyumweru dushoje yongeye gukazwa mu bice bitandukanye.

Abaraye bigaragambije mu murwa mukuru i Washington DC mu nkengero z’ingoro ya Perezida, basenyuye ishusho ya Albert Pike, umwe mu bategetsi bo hambere bari bashyigikiye ubucakara.

Nubwo imibare ku bakomeretse bimwe mubitangazamakuru muri Amerika bitayihurizaho kuko bimwe byandika ko hakomeretse 12 ibindi bikandika 11, Polisi muri uyu mujyi wa Minneapolis yatangaje ko hapfuye umuntu umwe hagakomereka 11. Itangaza kandi ko iki gitero ntaho gihuriye n’urupfu rwa George Floyd uherutse kwicwa n’umupolisi, urupfu rwe rugakurikirwa n’imyigaragambyo yahinduye byinshi. Ivuga kandi ko iperereza rigikomeje.

Photo/CNN

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5853 Posts

Politiki

4104 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga