• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
23/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
23/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
23/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Coronavirus yagamburuje Ubudage busubizaho ingamba zikaze za“Guma mu rugo”

Umwanditsi
June 23, 2020

Abategetsi mu Budage barimo gusubizaho ingamba zikaze za “Guma mu rugo” (lockdown) nyuma yaho hagaragaye ubwandu bushya bwa Coronavirus bufitanye isano n’uruganda rufunga inyama mu mapaki.

Abakozi barenga 1,500 b’uruganda Tönnies basanzwe baranduye coronavirus. Umukuru wa leta ya North Rhine-Westphalia, imwe mu zigize iki gihugu, mu burengerazuba bw’Ubudage yavuze ko izo ngamba zigiye gusubizwaho mu karere ka Gütersloh gatuwe n’abantu bagera hafi ku 360,000.

Armin Laschet yavuze ko izo ngamba za “guma mu rugo” zizageza ku itariki ya 30 y’uku kwezi kwa Kamena 2020, avuga ko zafashwe nk'”ingamba yo kwirinda“.

Uku ni ko gusubizwaho kw’ingamba kwa mbere kubaye mu Budage kuva iki gihugu cyatangira koroshya gahunda ya “guma mu rugo” mu kwezi gushize kwa gatanu.

Iki gihugu cyashimwe henshi ku isi kubera ukuntu cyitwaye mu guhangana n’iki cyorezo, ariko ubu hari impungenge ko ubwandu buri kwiyongera nanone.

Lothar Wieler, ukuriye ikigo Robert Koch Institute (RKI) cy’ubushakashatsi no kurwanya indwara cy’Ubudage, yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 23 Kamena 2020 ko Ubudage bufite ibyago by’uko habaho ubwandu bushya. Ariko yazuye ko afite icyizere ko bazashobora kubukumira.

Kugeza ubu, igipimo cyo gukwirakwira kw’iyi virusi, kizwi nka R, ni ukuvuga umubare w’abantu umuntu wanduye ashobora kwanduza iyo virusi, mu Budage kiri kuri 2.76.

Ariko abategetsi bashimangiye ko ubwandu bukiri mu duce burimo butarajya ahandi hantu. Umubare R ugomba kuba munsi ya rimwe kugira ngo indwara ibe yamaze guhashywa.

Ni iki kiri kuba mu karere ka Gütersloh?

Bwana Laschet, wa mukuru wa leta ya North Rhine-Westphalia gaherereyemo, yavuze ko ubwo bwandu bushya bufitanye isano n’uruganda rwa Tönnies rutunganya inyama ruzifunga mu mapaki.

Yavuze ko ubwo bwandu ari bwo “bwinshi cyane bubayeho” mu gihugu kugeza ubu. Yabwiye abanyamakuru ati: “Twafashe icyemezo ko izindi ngamba ari ngombwa“. Utubari, inzu ndangamurage (musées/museums), inzu zireberwamo za filime n’izikorerwamo imyitozo ngororangingo zose zigomba gufunga imiryango. Guhana intera hagati y’umuntu n’undi nabyo byasubiyeho.

Hagiye kandi no kubaho gushyirwa mu kato by’itegeko ku bakozi bose bo muri urwo ruganda bagizweho ingaruka n’ubwo bwandu.

Abapolisi b’inyongera nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, bagiye kugabwa muri ako karere ngo bagenzure ko izo ngamba zubahirizwa, baherekejwe n’abasemuzi bo gusobanurira abimukira mu rurimi bashobora kumva.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5820 Posts

Politiki

4071 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

140 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga