• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
14/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
14/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
14/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
14/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
14/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
14/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
14/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha

Amerika isanzwe ititiza amahanga, yapfukamishijwe na Covid-19

Umwanditsi
June 25, 2020

Imibare y’abanduye icyorezo cya Coronavirus muri Amerika ikomeje gutumbagira. Robert Redfield ukuriye ikigo cya Leta ya Amerika cyo kurwanya ibyorezo, yabwiye inteko ishingamategeko ko bakoze ibishoboka byose mu kurwanya iyi virus ariko ngo ukuri ni uko “iyi virus yapfukamishije Amerika”. Yeruriye inteko ko“iyi Virus imwe kandi ntoya”isaba iki gihugu ikiguzi cya Tiriyari 7 z’amadolari.

Muri iyi nteko ishinga amategeko, uretse Dr Redfield watangaje ibyo kuba Amerika isabwa akayabo ka Tiriyari 7 $, Umujyanama w’ibiro bya Perezida wa Amerika ariwe Dr Anthony Fauci, yavuze ko imibare y’ubwandu bushya iri kuzamuka cyane muri leta zitandukanye za Amerika.

Bwana Fauci yavuze ko iminsi iri imbere izaba ikomeye cyane kuko iki icyorezo kiri kuza bushyashya. Aba bagabo b’inzobere mu by’ubuzima, imbere y’inteko ishingamategeko ya Amerika, bahakanye ko nta numwe muri bo wasabwe na Perezida Donald Trump ko bagabanya ikigero cyo gupima iyi virus.

Batangaje ibi nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Perezida Trump yiyamamarizaga muri leta ya Oklahoma, yavuze ku mugaragaro ko yasabye ikipe ye kugabanya gupima abantu ngo imibare itangazwa y’abandura nayo igabanuke.

Dr Fauci yabwiye inteko ati: “Mu byo nzi, nta muntu wo muri twe wasabwe kugabanya gupima. Ahubwo tuzakomeza kongera ibipimo bifatwa“.

Ni iki Perezida Trump yavuze?

Ibiro bye bivuga ko ibyo yatangaje ku kugabanya ibipimo byari “ugutebya“. Gusa kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kamena 2020 Trump yarabihakanye, abwira abanyamakuru ko “atajya akina“.

Abanyamerika hafi miliyoni 2,3 bamaze kwandura coronavirus, abagera ku 120,000 yarabishe, Niyo mibare minini kurusha ibindi bihugu ku isi. Kuri uyu wa Kabiri kandi, ubwo yarimo kwiyamamaza mu mujyi wa Phoenix muri leta ya Arizona, Perezida Trump yavuze ko coronavirus iri “kurembera“. Aha Arizona aho yari ari, amasaha macye mbere y’uko ahagera bari bamaze kurenga umubare munini w’ubwandu bushya bari baragize mu bihe bishize.

Abashinzwe ubuzima muri Amerika nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, baburira ko 80% by’ibitanda by’ibitaro biri gukoreshwa, ko ubushobozi bw’ubuvuzi bushobora kurengerwa mu minsi cyangwa ibyumweru biri imbere.

Dr Fauci yabwiye inteko ko “afite icyizere” ko urukingo rw’iyi virus ruzaba rwarabonetse mu mpera y’uyu mwaka wa 2020.

Yavuze ko ari ikibazo “cy’igihe atari icy’uko ruzaboneka“, gusa yongeraho nanone ko “bishobora gufata igihe“.

Dr Fauci, umujyanama wa White House, avuga ko afite icyizere ko urukingo ruzaboneka muri uyu mwaka.

Kompanyi y’imiti yitwa Moderna irateganya kwinjira mu cyiciro cya gatatu cy’igerageza ry’urukingo mu ntangiriro y’ukwezi gutaha kwa karindwi. Byitezwe ko icyiciro cya kabiri cyo cyatanze umusaruro.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5797 Posts

Politiki

4048 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga