• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
05/11/25
Kamonyi-Karama: Polisi yataye muri yombi Abagabo 2 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza Ibiyobyabwenge
05/11/25
Kamonyi-Kayumbu/EP Giko: Hatashywe ibyumba by’amashuri 10 bakurwa mu gisa na Nyakatsi
05/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
05/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi

Abantu 6 bari mu nzu y’uburiro(restaurant) muri Somalia baturikanwe n’igisasu

Umwanditsi
July 4, 2020

Abantu nibura batandatu nibo bavugwa ko bapfiriye mu nzu y’uburiro( Restaurant), aho bafataga ifunguro. Ni mu gihe habaga iturika ry’ikibombe mu mujyi wa Baidoa uherereye mu majyepfo ya Somalia.

Amakuru avugwa ni uko abo bose bapfiriye muri iyo nzu y’uburiro i Baidoa bari abasivire barimo barafungura igihe icyo kibombe cyaturika. Hari n’abantu bataramenyekana umubare bakomeretse.

Muri ako kanya iki cyaturikaga, hari ikindi gitero cyabaye ku murwa mukuru Mogadishu, igipolisi kivuga ko cyarashe ikihebe cyashakaga gutera ibirindiro by’igipolisi. Amakuru akavuga ko abagera barindwi aribo bakomeretse.

Igipolisi cyabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abapolisi barashe ku modoka yari yanze guhagarara. Icyo kihebe cyari gitwaye iyo modoka avugwa ko yagerageje gutera ibirindiro by’abapolisi, ariko bamurashe maze iyo modoka ihita iturika.

Mu mujyi wa Mogadishu ibitero by’ibyihebe bimaze amezi atari make. Umutwe ugendera ku matwara akaze y’idini rya Isilamu Al Shabaab ufitanye isano n’umutwe wa Al-Qaeda niwo wigambye iby’iki gitero. Ni umutwe urwanya Leta ishyigikiwe n’ingabo mpuzamahanga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5906 Posts

Politiki

4157 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1028 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga