• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Umwana w’umukobwa muri Afuganistani yirwanyeho yivugana Abatalibani bamwiciye ababyeyi

Umwanditsi
July 22, 2020

Umukobwa w’umwangavu (cyangwa umuyabaga mu Kirundi) wo muri Afghanistan bivugwa ko ari mu kigero cy’imyaka 14-16 y’amavuko, ari gushimwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera “ubutwari” bwe nyuma y’aho mu cyumweru gishize yirwanyeho agahangana n’intagondwa z’Abatalibani bishe ababyeyi be. Yishe 2 abandi benshi arabakomeretsa.

Uyu mukobwa yafashe imbunda yo mu bwoko bwa AK-47 y’umuryango we, yica arashe babiri muri izo ntagondwa ndetse akomeretsa abandi benshi, nkuko bivugwa n’abategetsi bo mu nzego z’ibanze bo mu ntara ya Ghor.

Abo bategetsi bongeyeho ko abo Batalibani baje muri urwo rugo kuko se w’uwo mukobwa ashyigikiye Leta ya Afghanistan. Mu minsi ya vuba ishize, ifoto y’uwo mukobwa afite imbunda yakomeje guhererekanywa cyane ku mbuga za internet.

Nyuma yaho, izindi ntagondwa z’Abatalibani zaje kugaba igitero kuri urwo rugo ruri mu cyaro cya Griwa, ariko zisubizwa inyuma n’abahatuye ndetse n’imitwe ishyigikiye Leta.

Abategetsi bavuze ko uwo mukobwa, byemezwa ko afite hagati y’imyaka 14 na 16 y’amavuko, ndetse na musaza we muto kuri we, ubu bajyanwe ahantu hatekanye kurushaho.

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu bashimye uwo mwangavu. Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo yo kuri Facebook ya Najiba Rahmi agira ati: “Mukuriye ingofero kubera ubutwari bwe”.

Uwitwa Mohamed Saleh na we yanditse kuri Facebook agira ati: “Turabizi ko ababyeyi ari ntasimburwa, ariko kwihorera kwawe hari amahoro acagase bizaguha”.

Nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Afghanistan, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko iyo ntara ya Ghor byabereyemo ari imwe mu zasigaye inyuma cyane mu iterambere mu zo mu burengerazuba bw’icyo gihugu.

Ibyo bitangazamakuru byongeraho ko ibikorwa by’urugomo byibasira abagore biri ku kigero cyo hejuru muri iyo ntara.

Mu kwezi kwa Kabiri k’uyu mwaka wa 2020, Abatalibani na Amerika bashyize umukono ku masezerano y’amahoro, ariko ku ruhande rw’Abatalibani benshi bakomeje gusaba ihirikwa rya Leta ya Afghanistani iriho gusesa itegeko Nshinga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga