• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
04/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
04/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
04/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Umukinnyi Willian yahamije ko yavuye mu ikipe ya Chelsea

Umwanditsi
August 9, 2020

Willian, umukinnyi wari umaze imyaka 7 akinira ikipe ya Chelsea yo mu cyiciro cya mbere mu bwongereza akaba akomoka muri Brazil, kuri uyu wa 09 Kanama 2020 yemeje ko avuye muri iyi kipe nyuma y’imyaka irindwi ayikinira.

Willian w’imyaka 32, ntabwo yakinnye umukino wa Champions League w’ejo ku wa gatandatu iyi kipe ya Chelsea yakinnyemo na Bayern yo mu gihugu cy’Ubudage kubera imvune afite.

Mu cyumweru gishize, BBC Sport yatangaje inkuru yuko Arsenal iri hafi kwemeranya amasezerano n’uyu Munya-Brazil unakina nk’umukinnyi wo hagati usatira izamu.
Mu ibaruwa ifunguye yandikiye abafana ba Chelsea, Willian yagize ati: “Igihe ubu kirageze ngo ngende”.

“Ngiye nemye, ntekanye nzi ko hari ibintu natsindiye hano kandi iteka nitanze uko nshoboye nambaye umwenda wa Chelsea”. Ayivuyemo ayikiniye imikino 339.

Willian, nkuko BBC ibitangaza, yageze muri Chelsea muri 2013 avuye mu ikipe ya Anzhi Makhachkala yo mu Burusiya aguzwe miliyoni 30 z’amapawundi.

Ari kumwe na Chelsea, yatsindiye ibikombe birimo bibiri bya shampiyona ya Premier League na kimwe cya Europa League.
Willian yongeyeho ati: “Habayeho ibihe byinshi cyane by’ibyishimo, bimwe by’akababaro, habayeho kwegukana ibikombe, kandi iteka byakoraga ku mutima cyane”.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5904 Posts

Politiki

4155 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1027 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga