• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
21/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
21/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
21/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Lionel Messi ntakivuye muri Barcelona

Umwanditsi
September 4, 2020

Rutahizamu mpuzamahanga wa Barcelona Lionel Messi, amaze gutangaza kuri uyu wa 04 Nzeri 2020 ko azaguma muri iyi kipe kuko “Nta” kipe n’imwe yashoboye kumugura ku giciro gisabwa, nawe akaba atifuza kujyana iyi kipe amazemo imyaka 20 mu nkiko.

Messi, yari aherutse gutangaza ko yifuza kuva muri iyi kipe ya Barcelona, ariko amasezerano afitanye nayo akaba ategeka ko ikipe imukeneye isabwa kumugura ku giciro cya miliyoni 700 z’ama Euro.

Avugana n’ikinyamakuru Goal, Messi yavuze ati: “Natekerezaga kandi nari nzi neza ko nari mfite uburenganzira bwo kugenda. Igihe cyose, umukuru w’ikipe yahoraga ambwira ko irushanwa rirangiye nari gushobora gufata icyemezo cyo kuguma mu ikipe cyangwa se nkagenda”.

Akomeza ati “Rero nemeye kuguma muri iyi kipe. Ubu rero ngiye gukomeza nyikinira kubera ko umukuru wayo yambwiye ko inzira yonyine ishoboka kugira ngo ngende kwari uko unkeneye angura miliyoni 700, ibi nabyo bikaba bidashoboka”.

Messi, avuga ko iyindi nzira kwari ukugana inkiko, ariko akaba ntabyo ashaka. Ati: “Sinumva ko nashobora kurega Barcelona kubera ko ni ikipe nkunda, yampaye byose kuva nyigezemo. Ni ikipe y’ubuzima bwanjye, niyo yampaye ubuzima. Ndabizi neza ko ntari kubahuka kujyana Barça mu rukiko”. Avuga ko n’umuryango we utabyumva.

Ati: “Igihe mbwiriye umugore n’abana ko nshaka kuva muri iyi kipe, ryabaye ibara. Bose bahise barira, abana ntibashaka kuva i Barcelona, kandi ntibanashaka guhindura amashuri”.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi icyenda Barcelona yandagajwe na Bayern yo mu Budage ubwo yayitsindaga ibitego 8-2 muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye iya mbere i Bulayi (Uefa Champions League). Nyuma y’uku kwandagazwa, Messi yatangaje ko yifuza kuva muri iyi kipe nyuma y’imyaka 20 ayimazemo.

Ikipe ya Barça nkuko ijwi rya Amerika ribitangaza, yarangije irushwanwa ry’umwaka w’imikino ushize nta gikombe na kimwe ibonye, bihita biba ngombwa ko yirukana Umutoza Quique Setien imusimbuza Ronald Koeman wigeze gutoza ikipe ya Everton hamwe n’ikipe y’igihugu cy’Ubuholande.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga