• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Umugabo yakoresheje urukero atema umugore we atwite, biviramo uruhinja urupfu

Umwanditsi
September 22, 2020

Polisi y’Ubuhinde ivuga ko umugore utwite bivugwa ko inda ye yatemwe igatoborwa n’umugabo we akoresheje urukero, yabyaye umwana w’umuhungu upfuye. Umuryango w’uwo mugore uvuga ko uwo mugabo yakoze urwo rugomo kuko yashakaga kumenya igitsina cy’umwana uzavuka.

Uyu muryango, uvuga ko uwo mugore n’umugabo bafitanye abana batanu b’abakobwa kandi ko uwo mugabo yari amaze igihe yotsa igitutu umugore we ngo abyare umuhungu.

Uwo mugabo yatawe muri yombi. Avuga ko atakomerekeje umugore we ku bushake, ko ahubwo ibyabaye ari impanuka.

Ibi byabereye mu karere ka Badaun muri leta ya Uttar Pradesh mu majyaruguru y’Ubuhinde, ikaba ari nayo leta ituwe cyane kurusha izindi.

Abakuru muri polisi y’Ubuhinde babwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uwo mugore wakomerekejwe, ubu igikomere cye cyorohejwe kitakomeje kumuzahaza, aho ari mu bitaro byo mu murwa mukuru Delhi.

Umukobwa uvukana n’uwo mugore yavuze ko abo bashakanye bari bamaze igihe batongana bishingiye ku kutabyara umwana w’umuhungu, nkuko bitangazwa n’ishami rya BBC ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Hindi.

Musaza w’uwo mugore avuga ko uwo mugore yajyanwe i Delhi ku cyumweru bagiriwe inama n’abaganga kubera ko igikomere cye cyari kimeze nabi cyane.

Umugabo yavuze ko atibasiye umugore we ku bushake. Yabwiye ibitangazamakuru byo mu Buhinde ko yamutereye urukero, ariko ko atari azi ko rumukomeretsa bikomeye gutyo.

Ati: “Mfite abana batanu b’abakobwa, umwe mu bahungu banjye arapfuye. Ndabizi ko abana ari impano itangwa n’Imana. None ubu ikigiye kuba icyo ari cyo cyose, kibe”. Polisi ikomeje gukora iperereza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga