• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Kamonyi/Kayumbu: Umugore yacakiye ubugabo-amabya y’umugabo we ayashinga amenyo

Umwanditsi
September 24, 2020

Umugabo n’umugore bari bashyamiranye ndetse bakaza kurwana mu Mudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Busoro, Umurenge wa Kayumbu, Akarere ka Kamonyi, umugore yabonye bikomeye asingira ubugabo-amabya y’umugabo ayatera amenyo, aramukomeretsa.

Intandaro y’ibyabaye ishingiye ku makimbirane avanze no gufuha hagati y’uyu muryango nkuko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayumbu yabitangarije intyoza.com ku murongo wa terefone ngendanwa.

Gitifu Majyambere Samuel, avuga ko uyu mugabo n’umugore basanzwe bafitanye amakimbirane avanzemo no gufuhirana. Avuga ko ibi byabaye ari mu ijoro ahagana ku i saa mbiri, ubwo bombi bashyamiranaga ndetse bakaza kurwana.

Gitifu, avuga ko umugore yafashe ubugabo-amabya y’umugabo we akayaruma, akamukomeretsa ndetse ngo nyuma umugabo yashatse no kwiyahura ari mu gitondo ariko biranga.

Uyu mugabo, yasabwe kujya kwa muganga abanza kwanga ariko nyuma ngo aza kujyayo. Umugore yahise afatwa n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha arabazwa ariko aza kurekurwa, aho akurikiranwe ari hanze nkuko Gitifu Majyambere abyemeza.

Gitifu Majyambere, avuga ko mu gufasha imiryango kubana mu mahoro no gukemura ibibazo bishingiye ku makimbirane rimwe na rimwe bivamo urugomo, ngo bafite urutonde rw’imiryango ibana ariko ikunze kurangwamo amakimbirane ku buryo nk’ubuyobozi bagira gahunda yo kubasura, bakabaganiriza hagamijwe gushakira hamwe ibisubizo biganisha ku kubana mu mahoro.

Uretse iki kibazo cyagaragaye muri uyu muryango, mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020 rishyira kuwa Gatatu, hari umugabo bivugwa ko yanyoye umuti mwinshi w’uburondwe, arikingirana, birangira apfuye.

Kuri uyu wanyoye uyu muti w’uburondwe akaza gupfa, Gitifu Majyambere Sam avuga ko nta kibazo bari bazi mu muryango kijyanye n’amakimbirane, ko urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB ruri mu iperereza ngo hamenyekane imvano y’ibyabaye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga