• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rugiye gufata umwanzuro ku bujurire bwa Kabuga Felicien

Umwanditsi
September 29, 2020

Urukiko rusesa imanza rw’Ubufaransa ruzavuga kuri uyu wa wa gatatu tariki 31 Nzeri 2020 niba umunyarwanda Kabuga Felisiyani agomba kuburanishwa n’Ubufaransa cyangwa se urwego rwa ONU rwasigariyeho urukiko mpuzamahanga  mpanabyaha rwari rwarashyireweho u Rwanda, TPIR.

Urukiko rusesa imanza rw’Ubufaransa, ni rwo rwego rw’ubucamanza rwo hejuru, ni ukuvuga rwa nyuma, Kabuga yitabaje. Yaruregeye nyuma y’aho urukiko rw’ubujurire rw’i Paris narwo rwemereje mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka wa 2020 ko Kabuga agomba kujya kuburanira i Arusha muri Tanzania, imbere y’Urwego rwasigariyeho TPIR imaze gufunga imiryango.

Kabuga Felesiyani, yatawe muri yombi ku italiki ya 16 Gicurasi 2020 mu nkengero z’umujyi wa Paris, umurwa mukuru w’Ubufaransa, nyuma y’imyaka irenga 25 yari amaze ashakishwa. Akurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. We arabihakana.

Kabuga, asaba kuburanishirizwa mu Bufaransa, we n’abavoka be bamwunganira bavuga ko adashobora gukora urugendo rurerure kugera i Arusha kubera ubusaza n’indwara zikomeye afite zirimo gisukali (Diabete), umuduko munini w’amaraso, n’indi yitwa “leucoaraïose”, indwara idakira igenda imubuza kugenda no kwinyagambura kandi ituma agenda arushaho kwibagirwa.

Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris nkuko ijwi ry’Amerika ribitangaza, rwavuze ko Kabuga agomba kujya i Arusha. Urusesa imanza narwo ni ruramuka rubyemeje kuri uyu wa gatatu, leta y’Ubufaransa izaba ifite ukwezi kumwe kugirango ibishyire mu bikorwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga