• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
01/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
01/11/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
01/11/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Coronavirus: Brazil igiye gukingiza abantu urukingo CoronaVac rw’Ubushinwa

Umwanditsi
October 21, 2020

Igihugu cya Brazil kirateganya gukoresha urukingo rwakorewe mu Bushinwa mu mugambi w’igihugu wo gukingira coronavirus, nk’uko abategetsi baho babivuga.
João Doria, guverineri wa leta ya São Paulo, yavuze ko guverinoma yabo yemeje kugura doze miliyoni 46 z’urukingo rwa CoronaVac.

Yavuze ko gahunda yo gukingira ishobora gutangirana n’ukwezi kwa mbere mu 2021. Yahita iba umuhate wa mbere ku isi muri ubu buryo wo kurwanya iki cyorezo. Brazil ni kimwe mu bihugu ku isi byazahajwe cyane na coronavirus. Abantu miliyoni 5.3 barayanduye
Ni igihugu cya gatatu gifite benshi nyuma ya USA n’Ubuhinde – kandi ni icya kabiri inyuma ya USA mu gupfusha benshi, hafi 155,000 bamenyekanye kugeza ubu, nk’uko bivugwa na Kaminuza y’ubushakashatsi ya Johns Hopkins.

Uru rukingo, Nirwemezwa n’abashinzwe ubuzima muri iki gihugu, ruzaba ari rumwe mu nkingo ebyiri zishyizwe muri gahunda yo gukingira muri Brazil. Brazil inateganya gutera abantu urukingo ruri gutunganywa na Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza ifatanyije na kompanyi ikora imiti AstraZeneca.

Bwana Doria mbere yari yarashimagije igeragezwa ry’urukingo rw’Ubushinwa, avuga ko ateganya ko ruterwa bamwe mu baturage ba São Paulo.

Uru rukingo ruri gusuzumwa n’ikigo cy’ubushakashatsi cya leta ya São Paulo
Ku wa mbere, icyo kigo cyavuze ko ruterwa umuntu ari doze ebyiri, babonye rukora neza mu igeragezwa ku bantu benshi.
Gusa, iki kigo cyaburiye ko ibyo babonye ari iby’ibanze, ko bakomeje gusuzuma. Ko amakuru arambuye ku buziranenge bwarwo bazayatangaza isuzuma rirangiye.
Igerageza ry’uru rukingo mbere y’uko ruterwa abantu riri gukorwa kandi muri Turkiya na Indonesia.
Source:Reuters

Venuste Habineza/Intyoza.com

 

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga