• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
01/09/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
01/09/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
01/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira

Amerika yafatiye ibihano Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Myanmar

Umwanditsi
February 11, 2021

Leta zunze ubumwe z’Amerika yafatiye ibihano abategetsi b’igisirikare bakoze kudeta muri Myanmar. Perezida Joe Biden yatangaje kuri uyu wa 10 Gashyantare 2021 ko igisirikare gisabwa gusubiza ubutegetsi kigaruriye ku ngufu. Kirasabwa kandi kubahiriza ibyo abanyagihugu batoye mu matora yo kw’itariki ya 8 ukwezi kwa cumi na kumwe 2020.

Biden yatangaje ko Leta y’Amerika, irimo gufata ingamba zo kubuza abo ba jenerale kubona amamiriyaridi y’amadolari Amerika isanzwe ifashisha icyo gihugu. Biden kandi yasinye itegeko rya Perezida rihana abo bategetsi ba gisirikare bafashe iya mbere muri iyi kudeta, ubutunzi bwabo hamwe n’imiryango yabo.

Amerika izafatira ubutunzi bwabo bajenerali bafite muri Amerika, ariko imfashanyo mu rwego rw’ubuzima zizakomeza guhabwa abanyagihugu, amashyirahamwe yo muri sosiyete sivile no mu bindi bigo bifasha abanyagihugu.

Ku italiki ya 1 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2021, igisirikare cya Myanmar cyahiritse ku ngufu ubutegetsi bwitorewe n’abanyagihugu, nyuma abanyagihugu bahita batangira imyigaragambyo igeze ku munsi wa gatanu.

Biden yavuze ko Amerika yiteguye gufata ibindi bihano birenze ibyo mu gihe ibintu byakomeza kuba bibi.

Umuryango w’Abibumbye-ONU hamwe n’andi mashyirahamwe mpuzamahanga bagaragaje impungenge bafite ku ikoreshwa ry’ingufu ku bakora imyigaragambyo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5853 Posts

Politiki

4104 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga