• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi-Musambira: Bombori Bombori hagati y’Abajyanama b’Ubuzima n’uyoboye ikigo Nderabuzima

Umwanditsi
February 17, 2021

Nyirabayazana w’iyi Bombori Bombori ni inzu y’imbaho ikora nka kantine, yubatse ku butaka bw’ikigo nderabuzima cya Musambira. Abajyanama b’Ubuzima bayikoreyemo imyaka isaga 10. Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima avuga ko iyi nzu ishaje, iteza umwanda, ko ntacyo imariye abajyanama b’ubuzima nubwo bo atariko babibona. Bavuga ko ibaye umwanda hari imyanda myinshi mu kigo yakabaye ikurwaho mbere y’iyi nzu ibafasha muri byinshi badahemberwa.

Imyaka irasaga 10 Koperative y’Abajyanama b’Ubuzima mu Murenge wa Musambira bakorera aha hantu mu nzu y’imbaho iri aho abagana iki kigo binjirira, bayikodesha n’ushoboye gukoreramo akabishyura amafaranga bavuga ko abagirira akamaro mu bikorwa by’ubwitange bakora bafasha ubuzima bw’Abaturage.

Abagize Koperative y’Abajyanama b’Ubuzima bavuga ko ibikorwa n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Musambira bisa n’amarenga yo kudashaka imikoranire nabo. Bahamya ko urwitwazo rwo kuvuga ko inzu ishaje rudakwiye kuko ngo iyo ashaka kubashyigikira yajyaga gusaba kuvugurura aho kubasaba ko bayikuraho nkaho aricyo kibazo gikomeye kurusha ibindi mu kigo.

Bavuga kandi ko ibishaje ndetse by’imyanda muri iki kigo bihari byinshi ndetse bishobora gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga kurusha kwikoma iyi nzu y’abajyanama b’ubuzima. Zimwe mu ngero zibishaje ndetse by’imyanda yirengagizwa muri iki kigo harimo icyahoze ari ikiraro cy’inka ubu cyashaje kirimo n’amasashe, igikoni gitekerwamo indyo y’abari mu mirire mibi, hari icyuzi cyangwa ikidamu kirekamo amazi kikaba kinakurura imibu n’ibindi.

Yaba ubuyobozi bwa Koperative, abanyamuryango bayo n’umukozi ushinzwe isuku no gukurikirana ibikorwa by’abajyanama b’umuzima, bahuriza ku kuvuga ko nubwo ubutaka iyi nzu iteretseho ari ubw’ikigo nderabuzima, ariko hakwiye kuzirikanwa ko n’aba bajyanama b’ubuzima umusanzu wabo n’ubwitange bitishyuzwa, bityo aho bakura ibyabafasha mu ngendo n’ibindi bakaba bafashwa kubinoza.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Musambira yemera ko iyi Kantine ifitiye akamaro abagana ikigo Nderabuzima, gusa ngo ku bajyanama b’Ubuzima nta kamaro. Avuga ko iyi koperative ifite ubuzima gatozi, bityo ko idakwiye kugira ibikorwa mu mutungo wa Leta, kuko aho ikorera ngo yarahatijwe ntabwo yahahawe, ko rero uwagutije ngo kwisubiza ibye bidakwiye kuba ikibazo.

Hari Komite bivugwa ko yavuye ku Murenge wa Musambira( tutifuje gutangaza) abanyamuryango babwiwe ko ariyo yasabye ko aka kazu gasenywa ngo kuko yavuze ko gashaje ndetse gateje umwanda, ariko bamwe bakavuga ko ahubwo ahari ibibazo bibangamiye abaturage byakagombye gukorerwa ubuvugizi atariho harebwa.

Amwe mu makuru agera ku intyoza.com ni uko kimwe mu bikomeza iki kibazo ari ukuba ngo hari bamwe mu bashakaga iyi nzu ( tutari buvuge) ngo bayikoreremo, bakaza gusanga yamaze gutangwa ubwo uwari uyirimo yayivagamo, maze nyuma y’iminsi ibiri hategurwa inama, aho ku murongo w’ibyigwa harimo no gusaba abajyanama b’ubuzima gukuraho iyi nzu bakava ku butaka bwa Leta.

Ku rundi ruhande, abajyanama b’ubuzima bavuga ko batakambiye umuyobozi w’iki kigo Nderabuzima ngo nibura abareke barangizanye amezi 6, aho bavuga ko bari baramaze kwakira amafaranga y’ubukode, ko ibi byabarinda imanza ndetse n’amakimbirane n’uwabahaye amafaranga, ariko ngo habuze ukubihanganira babwirwa ko bahawe ukwezi kumwe. Hari abibaza uzahombera muri iyi Bombori Bombori!?

Uretse Serivise mbi zidasiba gutungwa agatoki n’abagana iki kigo, hari andi makuru tugitohoza ajyanye n’imiyoborere n’imibanire mu bakozi n’abakoresha, imicungire y’umutungo n’ibindi usanga bigira ingaruka ku bagana iki kigo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Fulgencie says:
    February 17, 2021 at 5:59 am

    Ariko ndumva aba bajyanama bafite ukuri.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga