• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Umuntu wavumbuye Cassette yatabarutse ku myaka 94 y’amavuko

Umwanditsi
March 11, 2021

Lou Ottens, enjeniyeri(engineer) w’Umuholandi ufatwa ko ari we wavumbuye cassette ifatirwaho amajwi, yapfuye afite imyaka 94 y’amavuko. Bigereranywa ko za cassette miliyari 100 zagurishijwe mu bice bitandukanye byo ku isi kuva zatangira gukoreshwa mu myaka ya 1960.

Ubu buvumbuzi bwa Ottens bwahinduye uburyo abantu bumvagamo umuziki, ndetse mu myaka ya vuba ishize habayeho kongera gukoreshwa kwa za cassette.

Uyu enjeniyeri yapfiriye mu mujyi yavukiyemo wa Duizel mu mpera y’icyumweru gishize, nkuko byatangajwe n’umuryango we ku wa kabiri.

Mu 1960, Ottens yabaye ukuriye ishami ryo gukora ibicuruzwa muri kompanyi y’ikoranabuhanga yo mu Buholandi, Philips, aho we n’itsinda rye bakoze cassette.

Mu 1963, iyo cassette yamuritswe mu imurikagurisha ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga rya radio ryabereye i Berlin mu Budage, nyuma y’igihe gito ihita igurwa cyane ku isi.

Ottens yagiranye amasezerano na Philips na Sony yo mu Buyapani yatumye ubuvumbuzi bwe bwemezwa nka cassette yonyine yemewe n’amategeko.

Hari nyuma yuko kompanyi zo mu Buyapani ziganye iyo cassette ye zikayikoramo izindi bisa ziri mu ngano zitandukanye.

Mu 2013, nkuko BBC ibitangaza, ubwo uyu Enjenyeri yizihizaga imyaka 50 ubuvumbuzi bwe bwari bumaze, yabwiye ikinyamakuru Time ko bwari “butangaje” kuva ku munsi wa mbere.

Ottens yanagize uruhare mu ikorwa rya ‘compact disk’ (CD), kandi kugeza ubu za CD zirenga miliyari 200 zimaze kugurishwa ku isi.

Za Cassette zibarirwa muri za miliyari zaragurishijwe ku isi, kuva cassette yavumburwa mu myaka ya 1960.

Mu 1982, ubwo kompanyi Philips yamurikaga akuma gakina CD (CD player), Ottens yagize ati: “Kuva ubu, akuma gasanzwe gafata amajwi kakanayavuza [record player] nta cyo kakimaze”. Imyaka ine nyuma yaho, yasezeye ku kazi ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ubwo yabazwaga ku kazi yakoze, yavuze ko ikintu cya mbere gikomeye yicuza ari uko Sony ari yo yakoze akuma kavuza cassette (cassette tape player) kamamaye ku isi kitwa Walkman, aho kuba ari Philips yagakoze.

Mu buryo butari bwitezwe, za cassette zongeye kwamamara mu myaka ya vuba aha ishize. Abahanzi barimo nka Lady Gaga n’itsinda The Killers basohoye imiziki yabo kuri za cassette.

Nkuko bitangazwa na kompanyi yo mu Bwongereza igenzura uko indirimbo zicurangwa, mu Bwongereza kugura za cassette byiyongereye ku kigero cya 103% mu mezi atandatu ya mbere ya 2020 ugereranyije no mu gihe nk’icyo mu mwaka wabanje.

No muri Amerika, nkuko bitangazwa n’ikigo Nielsen Music, kugura za cassette byiyongereyeho 23% mu 2018 ugereranyije no mu 2017.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga