• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
20/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
20/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
20/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
20/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Kamonyi-Runda: Barinubira ibura rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi, bafite ubwoba

Umwanditsi
April 25, 2021

Mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Runda, hashize iminsi haboneka ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ku buryo hari ubwo umuriro ushobora kugenda ugaruka inshuro zirenga 10. Iri cikagurika ry’umuriro bamwe bariheraho bavuga ko ariryo ntandaro y’inkongi zimaze iminsi muri ibi bice, bagasaba ko ikibazo gikemurwa.

Bamwe mu baturage, bavuga ko ibura ry’umuriro ugenda ucikagurika buri kanya ribateye impungenge n’ubwoba. Basaba ababishinzwe ko bahindura iyi mikorere, ariko kandi hakanabaho uburyo bamenyeshwa ibibazo biba byateye iri bura rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi kugira ngo hatagira ibyangirika kandi bakabikumiriye.

Rosine Kalisa, ukuriye ishami ry’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu-REG mu karere ka Kamonyi, yemera ko iri bura ry’umuriro rya hato na hato aribo akenshi barigiramo uruhare kuko ngo hari ubwo umuriro uba muke bigasaba ko bazimya cyangwa se bakupa bakongera bagakupura, hamwe bakawubona ahandi bakawimwa bitewe n’aho babona ukenewe kurusha ahandi.

Gusa na none, avuga ko ibi kubyumva bisaba kuba umuntu azi ibijyanye n’amashanyarazi. Ati“ Ubundi nta kibazo kiba gihari, hari ibintu…, biragoye kubisobanura bisaba kuba wumva amashanyarazi”. Akomeza avuga ko ahahurizwa amashanyarazi yoherezwa mu bice bitandukanye bitewe n’ingano ihakenewe, imbaraga ziyasunika ngo iyo zibaye nkeya uri kubugenzuzi aho kugira ngo ahantu hose habure umuriro, ahitamo agace kamwe akagakuraho kugira ngo imbaraga ziyongere.

Akomeza ati“ Ibyo bintu rero barabikora bikamara nk’iminota ibiri bakongera bakabisubizaho”. Avuga ko uburyo bikorwamo, bareba nk’ahantu hatari inganda nyinshi, ahantu mbese bitabangamira abantu benshi.

Ashimangira ko mu gihe imbaraga zibaye nkeya, kuzongera ngo nta bundi buryo butari ukuzimya gato bakongera bagacana. Avuga ko uko biri kuri we nta kibazo gikomeye abona biteye, ariko kandi akavuga ko gukemuka burundu kw’iki kibazo bitari mu bushobozi bwe.

Rosine, avuga ko ku baturage bafite impungenge z’uko iri cikagurika ry’umuriro ugenda ugaruka ryaba ariryo ntandaro y’inkongi z’umuriro zimaze iminsi, ko ntaho bihuriye. Ahamya ko ngo buri nzu ubusanzwe igira ubwirinzi (Protection) bwayo, ko kubura k’umuriro ari nko kuzimya itara bisanzwe. Ngo byaba ikibazo igihe umuriro waba ubura ukagaruka ari mwinshi. Ahamya ko hari ababa bashinzwe kubigenzura (Control).

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga