• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
01/09/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
01/09/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
01/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira

Uruganda rwa AstraZeneca rwarezwe mu nkiko kubwo gutindana inkingo

Umwanditsi
April 27, 2021

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) watanze ikirego mu rukiko urega uruganda rwa AstraZeneca rukora inkingo za coronavirus. Rurashinjwa

Akanama k’Uburayi, ishami ry’ubutegetsi rya EU, kavuze ko kareze AstraZeneca kubera kutubahiriza ibyo iyi kompanyi yiyemeje muri kontaro yo kugeza urukingo muri EU, no kutagira gahunda “yizewe” yo gutuma inkingo zihagera ku gihe.

Uruganda rwa AstraZeneca rwavuze ko icyo kirego “nta shingiro gifite“. Rwavuze ko “ruziregura bikomeye mu rukiko”.

Icyo kirego kigejeje ku yindi ntambwe ubushyamirane bumaze igihe hagati y’impande zombi ku bijyanye no gutanga inkingo za coronavirus.

Hari bamwe mu muryango wa EU bavuze ko uruganda rwa AstraZeneca (ruhuriweho n’Ubwongereza na Suède/Sweden) rubogamiye ku Bwongereza – ariko rwo rwarabihakanye.

Hagati aho nkuko BBC ibitangaza, Amerika yatangaje ko izasaranganya n’ibihugu by’amahanga doze miliyoni 60 z’urukingo rwa AstraZeneca uko zizagenda ziboneka. Izo nkingo zizoherezwa mu mezi ari imbere, nyuma yo kugenzurwa ubuziranenge n’ikigo cya leta, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AP.

Amerika ifite umurundo w’urwo rukingo, nubwo abagenzuzi b’ubuziranenge bw’imiti batararwemeza ko rwakoreshwa ku baturage bayo. Hari bamwe bamaze igihe banenga iki gihugu kwigwizaho inkingo, mu gihe ibindi bihugu bizicyeneye cyane.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5853 Posts

Politiki

4104 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga