• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Icyamamare muri muzika, Lady Gaga yahishuye uko yafashwe ku ngufu agaterwa inda

Umwanditsi
May 21, 2021

Lady Gaga yahishuye ko yigize guta ubwenge bivuye ku guhohoterwa gushingiye ku gitsina kwasize atwite. Gaga avuga ko yari afite imyaka 19 ubwo yakoreshwaga imibonano mpuzabitsina ku ngufu n’umugabo utunganya muzika, wamukangishije gutwika indirimbo ze. Avuga ko uwakoze ibyo yahise “antera inda…kuko naje kuruka no guhindurwa”.

Haciye imyaka, yagize ikibazo cyo “guta ubwenge” kandi yinjira mu “buryo bukabije bwo kugira ubwoba” nk’ingaruka z’ihungabana yabikuyemo.

Gaga, amazina ye nyayo ni Stefani Germanotta, yabivugaga mu gice cya mbere cy’ikiganiro cya Oprah Winfrey na Prince Harry bise ‘The Me You Can’t See’, kivuga ku kato kava ku burwayi bwo mu mutwe.

Yarize ubwo yavugaga ibyamubayeho, byabaye mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika. Ati: “Nari mfite imyaka 19, ndi muri iyo business [ya muzika], nuko uwo ukora muzika arambwira ngo ‘vanamo imyenda’. Ndavuga nti ‘Oya’ mpita ngenda, bambwira ko bagiye gutwika muzika yanjye yose. Ntibarekeye aho kunsaba, nageze aho ndakonja nda….Sinabyibuka”.

Uyu muhanzikazi ubu w’imyaka 35, avuga ko atazigera avuga uwamukoreye ibyo.
Ati: “Numva neza inkubiri ya #MeToo, numva neza ko abantu bumva ibyo bibafashije, njyewe si ko bimeze. Sinshaka na rimwe kongera kurebana n’uwo muntu”.

Gaga bwa mbere yavuze kuri uku gufatwa ku ngufu mu 2014, abikomozaho mu ndirimbo ze nka Swine na ‘Til It Happens To You, iyi yaje no gushyirwa mu zashoboraga guhabwa Oscar mu 2016.

Yavuze ko ihungabana rikomeye yarigize nyuma hashize imyaka bibaye – kandi ryari rigikomeje igihe yafataga igihembo cya Oscar mu 2019 kubera filime A Star Is Born.

Byatangiye ubwo yashyirwaga mu bitaro kubera ububabare bukabije no kubura ibyiyumvo, atungurwa no koherezwa ku muvuzi w’indwara zo mu mutwe.

Yagize ati: “Sinashoboraga kumva umubiri wanjye. Nabanje kumva uburibwe bukabije, nyuma mbura ibyiyumvo, nyuma narwaye mu gihe cy’ibyumweru. Naje kubona ko ubwo aribwo buribwe numvise igihe uwo muntu wamfashe ku ngufu yanteraga inda ku ikorosi, ku nzu y’ababyeyi banjye, kuko naje kuruka ndanarwara. Kuko nagiriwe nabi, kandi nafungiwe muri studio igihe cy’amezi”.

Ibisanzwe bizwi ni uko Lady Gaga nta mwana yabyaye, muri iki kiganiro ntiyasobanuye niba yarakuyemo iyo nda ku bushake cyangwa by’uburwayi.
Gaga yongeyeho ko ibi byose byamuhinduye nk’umuntu, kandi bidashobora kumuvaho.
Ati: “Nagize ibihe byo guta ubwenge burundu mu gihe cy’imyaka, ntabwo nari nkiri wa mukobwa. Uko niyumva iyo ngize ububabare niko niyumvaga nyuma yo gufatwa ku ngufu. Nagiye nkora ibizami byinshi bya MRI na ‘scans’ aho ntacyo babonaga. Ariko umubiri wawe uribuka”.

Byamufashe imyaka ibiri n’igice gukira ku mubiri, nk’uko abivuga, ariko “imbarutso rimwe gusa” iba ihagije kuri we ngo asubire muri ibyo bihe by’ububabare bw’umubiri n’intekerezo.

Gusa, yarangije agaragaza icyizere, avuga ko, nyuma y’imyaka y’umuhate, “nize uburyo bwose bwo kubyikuramo. Byose bitangiye guhinduka buhoro buhoro”.

Gaga nkuko BBC ibitangaza, ni umwe mu bantu bazwi cyane bazaboneka muri ibyo biganiro byiswe “The Me You Can’t See”, abandi barimo umuteramakofe Glenn Close, umutetsi w’ibyamamare Rashad Armstead, Oprah Winfrey ubwe na Prince Harry.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Fulgencie says:
    May 21, 2021 at 5:05 pm

    Nuko disi iyi nkuru irubatse pe!

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga