• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
21/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
21/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
21/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
21/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Igihugu cya Mali cyakumiriwe mu bikorwa byose bya AU/UA

Umwanditsi
June 2, 2021

Umuryango wa Afurika yunze ubumwe( AU/UA) wahagaritse igihugu cya Mali, unatangaza ko ushobora kuyifatira ibihano nyuma y’aho igisirikare cy’iki gihugu gihirikiye ubutegetsi ku nshuro ya kabiri mu mezi icyenda.

Iyi ngingo yafashwe n’inama ishinzwe amahoro n’umutekano muri uyu muryango, yo guhagarika Mali mu bikorwa byose no mu nzego zawo, izageza igihe mari izaba yongeye kugira ubutegetsi bushingiye ku itegeko Nshingiro.

Mw’itangazo ryasohowe ku mugoroba w’ejo ku wa kabiri, uyu muryango usaba igisirikare cya Mali gusubira mu nkambi zacyo vuba na bwangu, nta mananiza bashyizeho, kandi bakirinda kuzongera kwivanga mu bya Politiki.

Ku wa mbere w’icyumweru gishize, igisirikare cyahagaritse umukuru w’igihugu Bah N’Daw na Minisitiri w’Intebe, Moctar Ouane, kibajyana kubafungira mu nkambi ya gisirikare iri ahitwa Kati, hafi y’umurwa mukuru Bamako.

Iyi ngingo ifashwe nyuma y’aho kuri iki cyumweru umuryango w’ubukundu uhuza ibihugu byo muri Afrika y’Uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) na ryo ryari ryahagaritse Mali.

Nyuma y’imisi ine ahiritse ubutegetsi, Colonel Assimi Goita yemejwe n’urukiko rushinzwe kurinda iremezo ry’itegeko Nshinga nk’umukuru w’igihugu w’agateganyo, aho yari yaraye yishyize kuri iyi ntebe y’umukuru w’Igihugu.

Col. Goïta yahise ashyiraho Choguel Kokalla Maïga nka Minisitiri w’intebe mushya. Maiga ni we wari uyoboye imyigaragambyo yo mu mwaka ushize ari nayo yabaye intandaro yo guhirika ubutegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keïta mu kwezi kwa munani umwaka ushize.

Uwari asanzwe Minisitiri w’Intebe nkuko BBC ibitangaza, Moctar Ouane ari kumwe n’umukuru w’igihugu byabaye ngombwa ko begura.

Col. Goïta yari yungirije Perezida ( Vice) aherutse guhirika ku butegetsi amushinja we na Minisitiri w’intebe kurenga ku masezerano y’ubutegetsi bw’inzibacyuho, nyuma y’aho umukuru w’igihugu yahiritse ahinduriye Leta. Igikorwa Col. Goïta avuga ko atagishijweho inama.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga