• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Covid-19 yakereje igarurwa ry’iryinyo rya Patrice Lumumba muri DR Congo

Umwanditsi
June 14, 2021

Gusubiza muri Congo igice gisigaye ku mubiri w’intwari y’ubwigenge bwa Congo Patrice Lumumba byakererejwe na Covid-19. Imihango yo kumwibuka biteganyijwe ko izatangira tariki 21 z’uku kwezi, hamwe no kugarura agace kasigaye bikekwa ko ari ak’umubiri we – iryinyo – kavuye mu Bubiligi.

Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize nibwo urukiko rwo mu Bubiligi rwategetse ko iryinyo rya Lumumba risubizwa muri Congo nyuma y’igihe kinini ribitswe muri icyo gihugu.

Perezida Félix Tshisekedi yagize ati: “Twashyize imbere ubuzima bw’abaturage bacu.”
Asobanura ko igihugu cyari gihugiye mu guhangana n’ubwandu n’imfu za Covid-19 byiyongeraga, kurusha gukurikirana iryo ryinyo.

Mu 2000, Gérard Soete wari mu kigero cy’imyaka hejuru ya 80 yavuze ko umurambo wa Lumumba wacagaguwe ugashyirwa muri acide hagasigara amenyo macyeya.

Patrice Lumumba yari muntu ki?

Yagejeje Congo ku bwigenge abwatse Ububiligi mu kwezi kwa gatandatu 1960 aba minisitiri w’intebe wa mbere w’icyo gihugu. Ariko, yahise ahirikwa arafatwa arafungwa mbere yo kwicwa arasiwe ku giti mu kwezi kwa mbere 1961.

Mu 2002, Ububiligi bwemeye uruhare mu kumwica, na CIA bivugwa ko yabigizemo uruhare mu gihe hari intambara y’ubutita hagati ya Amerika na Leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti.

Ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba byatinyaga ko Lumumba yakwifatanya n’Abasoviyeti, akabaha uburenganzira kuri uranium y’iki gihugu.

Gérard Soete wari umupolisi w’umubiligi muri Congo yemeje ko nyuma y’uko umurambo wa Lumumba ushyizwe muri acide, yabitse iryinyo rye.

Umwaka ushize nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, urukiko rwemeje ko iryo ryinyo risubizwa muri DR Congo nubwo nta bipimo bya ADN/DNA byakozwe ngo byemeze niba ari irya Lumumba. Abategetsi bavuze ko ibipimo nk’ibyo byaryangiza.

Perezida Tshisekedi yavuze ko hazubakwa inzu y’urwibutso rw’iyi ntwari y’ubwigenge, ndetse hari ibirori byo kumwibuka biteganyijwe henshi muri Congo.
Gusa ibi byose byigijweyo bizaba mu kwezi kwa mbere 2022 – ku isabukuru ya 61 y’urupfu rwa Lumumba.

Covid yifashe ite muri DR Congo?

Bahanganye n’inkubiri ya gatatu, ndetse Tshisekedi yavuze ko ashobora gutangaza “ingamba zikaze” zo guhangana nayo mu minsi igiye kuza. Mu mibare ya vuba, abantu 254 bashya banduye Covid batangajwe kuwa gatanu, cyane cyane mu murwa mukuru Kinshasa, na batatu bapfuye.

Kuva yatangira, hamaze kwandura abagera ku 35,000 na 834 batangajwe ko yishe muri DR Congo, igihugu cy’abaturage bagera kuri miliyoni 80. Gusa, inzobere zivuga ko bishoboka ko hari benshi banduye ariko batabaruwe kubera ubushobozi buri hasi bw’urwego rw’ubuzima.

DR Congo ubu yatangiye gukingira ikoresheje urukingo rwa AstraZeneca kandi Perezida Tshisekedi arifuza kwihutisha iyo gahunda hakoreshejwe n’andi moko y’inkingo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga