• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Covidi iyo itashye ubukwe, ibatahira ubukwe mwese-CP Kabera

Umwanditsi
June 23, 2021

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera mu kiganiro “Ubyumva ute”? kuri KT Radio kuri uyu wa 22 Kamena 2021, yongeye gukebura no kwibutsa abakerensa icyorezo cya Coronavirus ko ntawe gisiga iyo cyahawe icyuho. Asaba buri wese kwirinda no kurinda abandi kwandura no kwanduzwa.

CP Kabera ubwo yabazwaga n’umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza wari uyoboye ikiganiro, impamvu abantu bashyira mu majwi Polisi kuba nayo iri mu bavunisha abanyarwanda mu rugamba rwo kurwanya iki cyorezo cya Covid-19, aho yatanze ingero z’ibivugwa n’abantu ko Polisi ikingira ikibaba abica amabwiriza, nk’aho ngo utubari dukorera hafi na kure y’aho Polisi inyura cyangwa ikorera, ariko ngo ikabibona ikicecekera, CP Kabera yabihakanye yivuye inyuma.

Ati“ Ntabwo aribyo, ntabwo aribyo! Ibyo birazwi neza ko buri gihe tujya twerekana abantu bacuruje utubari tukadufunga, abajyanye abantu mu I Hoteli badapimwe cyangwa se bapimwe bakavamo ibisubizo bitaraboneka tukayifunga, abantu tukabafunga, abantu bagiye mu bukwe tukabafunga, utubari tukadufunga…!”.

Akomeza yibutsa ko abaturage beza ari abagendera ku mabwiriza n’amategeko, ko atari abashaka guhatirwa kumvira amabwiriza n’amategeko. Yibukije kandi ko iki cyorezo cya Covid-19 kitarobanura, ko n’iyo gihawe icyuho nk’aho abantu bakoze ibirori, nk’ubukwe kitabutahira umwe ngo abandi basigare, mbese ko ababutanshye ntawe kirobanura.

Ati“ Iyo tubonye amakuru turayakoresha tugakora ibikwiye, ariko ufite ikibazo cy’uko Polisi itakora ibikwiye nawe arabivuga tukabikurikirana, ariko noneho inshingano ya mbere ni ku muturage, ni ku munyarwanda, kwirinda kino cyorezo, kudakora ibibujijwe, kutihisha Polisi kuko ntabwo wihisha Coronavirus, kutihisha inzego z’ibanze kuko ntabwo wihisha Coronavirus, Kutirara kuko Coronavirus ntiyirara, kutumva yuko wowe ukwiye kuvuga ngo “ngiye kwishimisha ntahe ubukwe, Covidi iyo itashye ubukwe, ibatahira ubukwe mwese”.

Muri iki kiganiro“ Ubyumva Ute”?, cyatumiwemo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin hamwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera. Abakerensa icyorezo cya Covid-19 basabwe kwibuka ko idatoranya, ko uzarenga ku ngamba n’amabwiriza atazihanganirwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga