• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Ruhango-Kanyarira: Abantu 239 bafatiwe mu ishyamba basenga mu buryo butemewe

Umwanditsi
July 17, 2021

Abantu 239 baturuka mu madini n’amatorero atandukanye mu Turere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango bafatiwe mu ishyamba ahanzwi nka Kanyarira ho mu Murenge wa Byimana basenga mu buryo butemewe kuko barenze ku mabwiriza ya Guma mu Karere na Guma mu rugo yashyizweho nk’ingamba zo gukumira no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobard Kanamugire yabwiye intyoza.com ko abafashwe atari abayoboke b’idini rimwe, ko barimo abo muri Kiliziya Gatolika, Abadiventiste n’abo muri ADEPR n’abandi.

Muri aba baturage bafashwe, Akarere ka Ruhango niko gafitemo abantu benshi kuko gafite 169 mu gihe Muhanga ikurikira n’abasaga 60 naho Kamonyi ikagira babiri nkuko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo abivuga.

SP Kanamugire, avuga ko kugeza ubu nta kintu kindi kihishe inyuma y’iki gikorwa cyo gusenga baratahura ngo kuko aha hantu ari ahasanzwe kuva cyera abasenga bahaza. Gusa avuga ko muri ibi bihe bidakwiye ko abantu bahaza kuko binyuranije n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umuvugizi wa Polisi, SP Kanamugire akomeza avuga ko uko aba bantu bahura usanga ari amatsinda mato mato y’abantu batumanaho ngo bajye gusenga, bakisanga bose bahahuriye, ariko ngo ntabwo barabona niba hari umugambi baba bahurije rimwe bose. Abagaragaye ku mubare mu nini ni igitsina Gore.

Mu nama, nk’umuvugizi wa Polisi asaba buri muntu wese kwitwararika, akubahiriza amabwiriza n’ingamba zo kwirinda iki cyorezo nkuko zatanzwe. Ashimangira ko” niba ari guma mu Karere ni Guma mu Karere, niba ari Guma mu rugo ni Guma mu rugo”. Avuga kandi ko abafashwe bigishijwe, bacibwa amafaranga y’amande ateganywa n’inama njyanama y’Akarere ka Ruhango bafatiwemo, ariko kandi ngo buri wese yanasabwe kwipimisha Covid-19 yiyishyuriye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga