• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/10/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
31/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
31/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
31/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Haravugwa ihirikkwa ry’ubutegetsi / Coup d’Etat muri Sudani, bamwe mu bakomeye bafungiwe mu ngo zabo

Umwanditsi
October 25, 2021

Abagabo bitwaje intwaro bafungiye mu ngo zabo bamwe mu bagize Leta y’inzibacyuho muri Sudan, nk’uko amakuru avayo abivuga.

Mu gitondo kare kare kuri uyu wa mbere, nibura bane mu bagize guverinoma bafunzwe n’abasirikare bataramenyakana. Hari amakuru avuga ko minisitiri w’intebe w’umusivile Abdallah Hamdok nawe yafunzwe, ariko ibi ntibiremezwa.

Ntiharamenyekana kandi uwategetse uku gufungwa. Igisirikare ntacyo kiravuga kuri aya makuru. Abaturage baho nkuko BBC ibitangaza, bavuga ko internet yakuweho mu murwa mukuru, Khartoum, mu gihe hari amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekena abaturage barakaye batwika amapine n’amabendera mu mihanda.

Abasirikare bafite intwaro zikomeye n’abandi bashinzwe umutekano boherejwe ku mihanda ya Khartoum, bari kubuza abasivile kugendagenda mu mujyi.

Kuwa kane ushize ibihumbi by’abaturage bakoze imyigaragambyo mu murwa mukuru Khartoum bashyigikira Leta y’inzibacyuho.

Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko abasirikare bambaye impuzankano zabo bafunze imihanda mikuru yerekeza mu murwa mukuru. Amatsinda aharanira demokarasi muri Sudan yahamagariye abayashyigikiye kuza bakarwanya “coup d’etat ya gisirikare” iyo ariyo yose.

Uku gufungwa kw’abategetsi biravugwa nyuma y’ubushyamirane bumaze iminsi hagati y’abategetsi ba gisirikare n’abagisivile bakuriye inzibacyuho. Impande zombi zisangiye ubutegetsi kuva bahirika uwari perezida Omar al-Bashir mu 2019.

Ariko ubushyamirane bwariyongereye kuva mu kwezi kwa cyenda ubwo abashyigikiye Bashir bashinjwe kugerageza coup igapfuba. Mu ntangiriro z’uku kwezi, abadashyigikiye inzibacyuho bagiye mu mihanda ya Khartoum basaba ingabo gufata ubutegetsi.

Ku wa kane, abantu ibihumbi nabo barigaragambije i Khartoum bashyigikiye Leta y’inzibacyuho iri ku butegetsi. Ubukungu bw’iki gihugu bumaze igihe bwarazambye.

Mbere, Sudan yagize coups zigera kuri 15 – eshanu muri zo zagezweho. Iheruka ni iyo mu 2019 yahiritse Omar al-Bashir yakurikiwe n’imyigaragambyo yari imaze amezi.

intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga