• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Muhanga: Akarere karasabwa Miliyoni 21ngo gasubirane ahahoze sitade yitiriwe Mbonyumutwa

Umwanditsi
November 17, 2021

Nyuma yuko mu mwaka wa 2009 ikigo cy’Igihugu cy’ubwishingi mu Rwanda(RSSB) gihawe ikibanza cy’ahahozemo sitade yitiriwe Mbonyumutwa wabaye Perezida w’u Rwanda, nyuma yuko habayeho ubukererwe bwo ku cyubaka, hakaba hanavugwa ko nta bushobozi, akarere karasabwa Miliyoni 21 ngo kahasubizwe.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Muhanga usanzwe ari umunyamabanga Nshingabikorwa, Kanyangira Ignace avuga ko ikigo cy’Igihugu cy’ubwishingizi-RSSB cyamaze kubabwira ko kitagishoboye kubaka iki kibanza, ko ahubwo basaba Akarere kubishyura imirimo bakoze mu kibanza bari barahawe cyahoze ari sitade yari ishyinguyemo Uwabaye Perezida wa mbere w’U Rwanda Mbonyumutwa Dominique.

Kanyangira ati” Nibyo koko iki kigo cyatumenyesheje ko kitagishoboye kucyubaka, ndetse banatubwiye ko imirimo bateganyaga kuhakorera batakiyihakoreye bityo twagisubirana, none turimo kureba ibyakorwa kugirango gisubire mu maboko y’akarere kugirango abazabishobora bagifate bagikoreremo”.

Akomeza avuga ko iki kigo cyamenyesheje akarere ko kuva bagihabwa bari bamaze gutanga asaga miliyoni 21 kuri iki kibanza, ko bityo akarere karimo kureba ibishoboka kugira ngo hagire igikorwa bityo cyongere gisubire mu maboko y’akarere.

Yagize ati” Iki kigo cyatubwiye ko imirimo yose cyakoze muri iki kibanza kuva bagihabwa bari bamaze kugitangaho asaga miliyoni 21, ariko natwe turimo kureba icyakorwa ngo iki kibanza gisubire mu maboko y’akarere, mbese n’uwagishaka agihabwe kandi acyubakemo akurikije ibiri mu gishushanyo cy’imikoreshereze y’ubutaka n’imiturire muri uyu mujyi wa Muhanga”.

Uko abayobozi b’aka karere basimburana ku ntebe kuva kuri Meya Mutakwasuku Yvonne ari nawe bivugwa ko hatanzwe ku buyobozi bwe ndetse na Meya Uwamariya Beatrice wamusimbuye, bakunze kumvikana mu mbwirwaruhame bavuga ko bazasaba iki kigo kuzahubaka inzu igendanye n’ibikenewe muri uyu mujyi birimo nk’icyumba mberabyombi cyajya cyakira abantu basaga ibihumbi 4000 bahujwe n’ikintu kimwe nk’ubukwe, imikino, ibitaramo cyangwa ibirori bitandukanye.

Ahahoze iyi sitade, aho bitiriye Mbonyumutwa, ubu hazitijwe amabati. Tubibutse ko nubwo ariho hari umubiri w’uyu wabaye Perezida wa mbere wa Repuburika y’U Rwanda, ariwe Mbonyumutwa Dominique, umubiri we wimuriwe mu irimbi riri mu Gahondo ku irimbi ry’Abasilamu.

Aya mafaranga RSSB yaka akarere ka Muhanga, bikwekwa ko yaba ari akomoka ku bikorwa bitandukanye birimo n’iyimurwa ry’umubiri wa Mbonyumutwa wari uhashyinguye ndetse no gusenya igice cya sitade cyari gisakaye hamwe no kugura amabati yubatse umuzenguruko w’iki kibanza bakizitira.

Gusa kugeza ubu nubwo nta bikorwa bigaragara bihakorerwa, aha hantu hifashishwa na Kompanyi nyarwanda ikora imihanda ya Horizon nk’ububiko bw’ibikoresho ikoresha mukazi kabo ka buri munsi mu mihanda igize intara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga