• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Kamonyi: Umunsi wa mbere ahura n’abaturage, Meya  Dr Nahayo yabijeje ubufatanye, abasaba kumuba hafi

Umwanditsi
November 30, 2021

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2021, bwa mbere abaye Meya w’Aka Karere, yasuye ndetse aganira n’abaturage b’Umurenge wa Runda, Akagari ka Gihara, Umudugudu wa Kabasanza. Yabasabye ibitari bike mu bufatanye mu kubaka Kamonyi bifuza, ariko kandi nawe abizeza kubaba hafi, bagakorera hamwe mu kubaka Igihugu muri rusange, baganisha ku iterambere ribereye umuturage.

Gusura abaturage kwa Meya, kwabanjirijwe n’inama izwi nka JOC yaguye yabaye mu gitondo igahuza inzego zitandukanye zirimo Nyobozi yose uko ari nshya n’izindi nzego zikorera mu karere, harimo abatekenisiye n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize aka Karere.

Asura aba baturage, nkuko bisanzwe ku munsi wa Kabiri w’icyumweru( Mardi) nyuma ya saa sita aba ri umunsi w’Inteko z’Abaturage. Meya Dr Nahayo, yajyanye na zimwe mu nzego z’Umutekano zirimo umuyobozi wa Polisi mu Karere, CIP Nsabimana Jean Bosco n’abandi barimo abakozi b’Akarere. Yaganiriye n’abaturage ariko anatangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe “kurwanya ruswa n’akarengane”.

Meya aganira n’abaturage i Gihara.

Mu bizibandwaho muri iki cyumweru cyahariwe kurwanya Ruswa n’Akarengane, Abaturage basobanuriwe ko hazakorwa cyane igenzura mu buryo serivisi zitangwa ndetse n’uburyo abaturage bakemurirwa ibibazo.

Ibi biramutse bikozwe neza uko byavuzwe, abaturage bamwe bavuga ko byaba ari igisubizo mu bibazo byinshi bigaragara muri serivize zitari nke bahabwaga nabi mu Karere no mu mirenge hirya no hino. Hari bamwe bavuga ko rimwe na rimwe bahitamo guceceka kuko hari ubwo bagaragaza ibibazo bahuye nabyo ugasanga nta gikozwe cyangwa se biratinze. Basaba ubuyobozi ko imvugo iba ingiro, umuturage agahabwa serivise nziza kandi yihuse, akarindwa gusiragira aho ayikeneye.

Abaturage baje kureba no kumva umuyobozi wabo mushya w’Akarere.

Meya Dr Nahayo, muri uku guhura n’abaturage kandi, yabaganirije kuri zimwe muri Gahunda za Leta nko; Kurwanya ruswa n’Akarengane cyane ko yanatangije icyumweru bifitanye isano ya bugufi, abaganiriza ku kurwanya imirire mibi hamwe no kugira uruhare mu gukumira igwingira ry’Abana, kwanga no gukumira ubuzererezi, kugira uruhare muri gahunda yo kwicungira umutekano bafatanya muri byose n’inzego z’ubuyobozi bafite.

Yabasabye kandi ko barushaho kugira uruhare rufatika muri Gahunda zabegerejwe, kutagira umwana n’umwe usigara atagiye ku ishuri, guharanira aho bari hose kugira indangagaciro yo gukunda Igihugu no kwirinda gusaba no gutanga ruswa n’ibindi bidakwiye guhabwa intebe bitewe n’uko byadindiza iterambere ry’umuturage n’Igihugu muri rusange.

Bamwe mu nzego zitandukanye mu Karere baherekeje Meya.

Uretse kuba uyu muyobozi w’Akarere yasuye abaturage b’Umurenge wa Runda, abandi bamwungirije uko ari babiri, Ushinzwe Ubukungu ariwe Niyongira Uzziel yasuye ndetse aganira n’abaturage b’Umurenge wa Rugalika, mu gihe Uwiringira Marie Josee ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yerekeje mu murenge wa Nyarubaka. Uretse aba kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ( si mushya mu nshingano), Bahizi Emmanuel yagiye mu mayaga mu Murenge wa Nyamiyaga kuganira n’abaturage. Aba bayobozi bashya mu nshingano zo kuyobora aka Karere, bijeje abaturage kubaba hafi n’ubufatanye mu kugira Kamonyi ibereye umuturage ariko kandi no gufatanya kugana mu cyerekezo cy’Igihugu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga