• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
23/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
23/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
23/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
23/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Polisi y’u Rwanda yashyize hafi Miliyari y’u Rwanda mu bikorwa bihindura imibereho y’abaturage

Umwanditsi
December 28, 2021

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye ikora bigamije guhindura imibereho myiza y’abaturage, umwaka wa 2021 yashyize amafaranga y’u Rwanda angana na 997,000,000 mu bikorwa bitandukanye hagamijwe ko ubuzima n’imibereho by’umuturage birushaho kuba byiza. Mu byakozwe na Polisi birimo; kubakira abaturage aho kuba, kuboroza inka, kubaha ubwisungane mu kwivuza, gufasha abishyize hamwe n’ibindi.

Ibikorwa byose Polisi yakoze mu guhindura ubuzima n’imibereho by’abaturage muri uyu mwaka wa 2021 nkuko ibitangza, byose byatwaye ariya mafaranga angana na Miliyoni magana acyenda na mirongo cyenda na zirindwi y’u Rwanda-997,000,000Frws.

Mu buryo Polisi isobanura, ibi bikorwa yakoze igamije guhindura imibereho y’abaturage ngo irusheho kuba myiza, ivuga ko hubatswe inzu 30 zatujwemo imiryango itaragiraga aho kuba haboneye hirya no hino mu Gihugu, hari ingo 4,578 zahawe umuriro, hari imiryango 1,600 yahawe Ubwisungane mu kwivuza( Mituweli), hari imodoka imwe yatanzwe ku bufatanye bwa Polisi n’Umujyi wa Kigali, hari Koperative 11 zafashijwe kwiteza imbere, hubatswe ubwogero 13 bw’Inka, hari kandi imiryango 4 yorojwe Inka. Ibi bikorwa byose nibyo bigenda bigahura na kariya gaaciro kavuzwe.

CP John Bosco Kabera, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabwiye intyoza.com ko muri ibi bikorwa bitandukanye bafashijemo abaturage, nka Polisi bishimira ko byagenze neza uko babiteguye, ko kandi nka polisi bishimira Umutekano bagezeho bafatanije n’abaturage, aho kandi bishimira ubufatanye bugaragara hagati ya Polisi n’abaturage mu kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda nkuko CP Kabera abivuga, ni ubwo gusaba abaturage muri rusange gukomeza gufatanya na Polisi, kandi abahawe ibikorwa bakabibyaza umusaruro, bigahindura imibereho n’ubuzima bwabo bukarushaho kuba bwiza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5820 Posts

Politiki

4071 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

140 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga