• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
18/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
18/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
18/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
18/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Ruhango: Ingo 4500 muri uyu mwaka zizacanirwa bitange akazi n’umutekano

Umwanditsi
January 2, 2022

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’Imari 2021-2022 ingo zigera ku 4500 zizahabwa amashanyarazi azazifasha kwiteza imbere, kwicungira umutekano, guhanga imirimo mishya ndetse n’abana bazabona uko basubiramo amasomo.

Uyu muyobozi, aganira na intyoza.com yagize ati” Muri iyi ngengo y’imari twashyizemo ko abaturage bagera ku 4000 bazacanirwa n’amashanyarazi naho abagera kuri 500 bo bazahabwa imirasire y’izuba kandi turifuza ko bayakoresha neza akabafasha kwiteza imbere. Azanafasha kongera umutekano kandi na serivisi bajyaga gushakira ahandi bazazegerezwa harimo no guhanga imirimo mishya n’abana bakabona uko basubiramo amasomo yabo haba kuri radiyo na Televiziyo”.

Akomeza avuga ko bageze kuri 62,5 % by’abafite amashanyarazi kandi ko intego ya 2024 yo kugera ku 100% abona bazayigera ho kuko hari imishinga myinshi izakorwa kandi mu tugari 58 kuri 59 twose dufite amashanyarazi.

Yagize ati” Ubu abaturage bafite amashangarazi ntabwo duhagaze habi kuko tugeze kuri 62,5 % ariko hari n’imishinga myinshi izakorwa ikazatuma tugera ku ntego y’ 100% mbere y’uko tugera muri 2024 tukazaba twaramaze kugeza ku baturage ibyo Perezida wa Repuburika yabemereye kubaha. Kugeza ubu ni uko utugari 58 kuri 59 twamaze kugeramo amashanyarazi”.

Yongeraho ko basaba abafatanyabikorwa gutegura ibikorwa byabo bagendeye ku cyerekezo cy’Akarere (DDS: District Development Strategy), kugira ngo barusheho gufatanya kubigeraho kuko bose bakorera abaturage.

Kugeza ubu ku makuru tuvana mu ishami rishinzwe ibikorwa remezo n’imikoreshereze y’ubutaka, avuga ko abasaga 62,5 % bacana ndetse abafite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bakaba bagera kuri 18% naho abakoresha amashanyarazi akomoka ku ngufu z’amazi bagera kuri 44,5% kandi hari n’imishinga migari ishobora gutuma bikomeza kwiyongera.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga