• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Burundi: Ukuri ku mubare w’imfungwa zaguye muri Gereza ya Giteka gukomeje gutera urunturuntu

Umwanditsi
January 24, 2022

Raporo yasohowe n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), ivuga ko abafungiye muri gereza ya Gitega bemeza ko hapfuye bagenzi babo babarirwa hagati ya 200 na 400. Perezida w’Uburundi mu mpera z’ukwezi gushize, yavuze ko abapfuye bose hamwe ari 46 kandi “bose barahambwe”.

Inkongi y’umuriro yatwitse ibice bya gereza ya gitega tariki 07 z’ukwezi gushize k’Ukuboza 2021, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko iyo nkongi yavuye kuri ‘court-circuit’ y’amashanyarazi.

Raporo ya HRW ivuga ko kugeza ubu abategetsi bananiwe gukora iperereza ryizewe kandi ritabogamye mu kureba uko uwo muriro watangiye, “uko bananiwe gufungurira imfungwa, no kubara neza no gutangaza imyirondoro y’abapfuye n’abakomeretse”.

Umuvugizi wa Leta y’u Burundi yabwiye BBC dukesha iyi mkuru ko “ntacyo yavuga” kuri iyo raporo ya HRW yasohotse kuri uyu wa mbere. Mu mpera z’ukwezi gushize, Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko raporo ya Leta kuri uyu muriro iri gutegurwa, kandi asaba ubucamanza kwihutisha ibigomba gukorwa kuri iki kibazo.

HRW ivuga ko yavuganye na bamwe mu mfungwa z’i Gitega, abo mu miryango yabo, n’abanyamategeko, umwe avuga ko imibare yatanzwe na Leta “ari ibinyoma“, undi ko imiryango y’ababuze ababo ikomeje kubeshywa.

HRW isubiramo amagambo y’imfungwa bavuganye iminsi ine nyuma y’umuriro igira iti: “imibare ya Leta ni ibinyoma, umubare nyawo w’abapfuye uri hagati ya 200 na 400…Kuva ejo abafunzwe batangiye gusubizwamo [muri gereza] rero tubasha kubona ababuze”.

Abapfuye kubera uwo muriro bashyinguwe ku mugoroba w’umunsi bapfiriyeho, nk’uko ibinyamakuru mu Burundi byabitangaje. Ibi byateye kwidoga kwa bamwe mu babuze ababo banenga ko bashyinguwe mu myobo rusange, batabanje kumenya imyirondoro yabo no kumenyesha ababo.

HRW ivuga ko yavuganye n’ababuze ababo harimo umugore ufite abana batatu wabuze umugabo we wagiyeyo umunsi umwe nyuma y’uwo muriro, we n’abandi nkawe bakabwirwa ko bazahabwa amakuru nyuma, ariko ko “kugeza ubu nta kintu na kimwe barambwira…”.

Uyu mugore avuga ko yabwiwe n’imfungwa zarokotse ko umugabo we yari mu gice cyibasiwe n’umuriro, ko yapfuye.

HRW ivuga ko agira ati: “Abana banjye barahahamutse…Nagerageje kubabwira ko se yapfuye, ariko ntibumva impamvu batamushyinguye. Iyaba [abategetsi] nibura bari batubwiye beruye abapfuye, bishobora kubafasha“.

Lewis Mudge ukuriye HRW muri Africa yo hagati avuga ko “ukwezi kumwe kurenga nyuma y’iryo sanganya, Leta yananiwe kuvuga ukuri ku byabaye no kubaha ababuze ababo”. Yongeraho ati: “Kubura amakuru k’umubare nyawo w’abapfuye n’amazina yabo byongera agahinda n’umubabaro nyuma yo kubura ababo gukomeye”.

HRW isaba ko ababuze ababo bahabwa ubufasha mu nzira z’amategeko, kandi Leta yahamwa n’ibyabaye bagahabwa indishyi.

Uyu muryango uvuga ko kubura kw’iperereza ryizewe kandi ririmo umucyo ku byabaye kuri gereza ya Gitega bishimangira ko bigikenewe cyane gukurikirana ibikorwa bya Leta y’Uburundi mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Mu gihe gishize, ibi Leta yarabyamaganye kenshi ivuga ko hatewe intambwe nini mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi idakeneye abayibwiriza guha ubwo burenganzira abaturage.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga