• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Muhanga: Abagenerwabikorwa ba FARG batujwe i Munyinya baratabariza inzu babamo zangiritse

Umwanditsi
February 8, 2022

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe mu mudugudu w’icyerekezo wa Munyinya ho mu murenge wa Shyogwe, Umudugudu wa Munyinya, Akagali ka Ruli,  baravuga ko kuva batuzwa muri uyu mudugudu babwiye ubuyobozi butandukanye kuva ku murenge n’Akarere ko inzu batujwemo ziva cyane ariko ngo ntacyo babamariye.

Ibi babigarutseho ubwo basurwaga n’umunyamakuru wa intyoza.com, aho bemeza ko hashize igihe batakambira inzego bireba ntizibashe kubumva. Bigeze aho bavuga ko ibintu byarushijeho kuzamba kuko uretse no kwangirika kw’inzu ngo zishobora no gusenyuka.

Ibikoresho bimwe byo mu bwiherero no mu bwogero kubera gukorwa nabi byarangiritse.

Umwe muri aba baturage ati” Uyu mudugudu twawutujwemo ahagana mu mwaka wa 2018, ariko tukimara kwinjiramo hano twagiye dutaka ko amazu ava ndetse tugorwa iyo imvura iguye, ariko ntawigeze adutabara ngo tubashe kubaho neza imvura idakuba ngo turwane no kuzana amabase yo gutega amazi”.

Undi nawe agira ati” Si ukubabeshya keretse imvura iguye muri hano mukabyibonera kuko izi nzu abazubatse bazikoze nabi”. Akomeza avuga ko uwahawe isoko ryo kubaka yubakanye ubuswa cyangwa se akaba yarabikoreye ubushake kuko iyo imvura iguye inzu zira, ahari amadirishya amazi y’imvura agacamo byoroshye hakwiyongera ho anyura hejuru mu mabati bikaba ibibazo mu nzu.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert avuga ko buri mwaka haba hari ingengo y’Imari yo gufasha abadafite amacumbi, ko ndetse “uyu mwaka turimo kubakira abagera kuri 30 batari bafite amacumbi ndetse hari abandi 6 bazavugurirwa amazu ameze nabi, gusa ntiharaboneka ubushobozi ngo tubikore neza kurushaho ariko dutegenya ko ubushobozi nibuboneka tuzagerageza gufasha benshi bagifite ibibazo bibabangamiye by’amacumbi kuko natwe ubwacu ntabwo twifuza kubona abaturage bacu bataba ahantu heza”.

Kuva kw’amazi y’imvura ava ku mabati nabyo byangiza byinshi kubera byasondetswe mu gusakara.

Akomeza avuga ko buri mwaka komite za Ibuka ku mirenge no mu tugari bareba abababaye cyane kurusha abandi kugirango bagerweho bafashwe. Ku bijyanye n’aya mazu yinubirwa n’abayatuyemo, yemeje ko bazasurwa bakareba uko byifashe n’ibibazo bafite bikitabwaho kugirango nabo bitabweho. Ahamya ko batirengagijwe kuko hari byinshi biba bigomba kubanza kwitabwaho kandi bifasha abaturage.

Benshi muri aba baturage, bavuga ko nta bushobozi bafite bwatuma babasha gutunganya neza amazu yabo. Mu bindi bibazo bavuga ko bibabangamiye, harimo iby’uko bahawe amazi ariko Wasac igakuraho bimwe mu bikoresho ndetse n’amazi arafungwa. Banavuga kandi ko n’ubwiherero bwinshi bwo mu nzu budakora kubera ko basanze byarubatswe bisondetswe n’abahawe isoko.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Ngutete says:
    February 8, 2022 at 11:19 am

    Ariko haribyo dukabya pee ubu kuzana ukora birabyapfuye muri duche birengeje 10k umufundi wokujya kumabati akareba ahatameze neza bisaba angahe koko kuburyo abantu bahabwa amazu bagakomeza kunvako no kuyasana akantu nkako ari leta izahuruzwa koko ubuse bazaba umuzigo kuri leta mpaka ryari koko ubu nabuzukuru babo nuko bazitwaease nibige kwigira

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga