• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Nyanza: Urayeneza na bagenzi be 3 bagizwe abere undi umwe asigaramo

Umwanditsi
March 31, 2022

Urukiko Rukuru, Urugereko Rushinzwe Gukurikirana Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwagize abere abareganwaga na Urayeneza Gerard, ariko ruha Munyampundu Leon Alias Kinihira igihano cy’imyaka 25 kubera ko yitwaye neza mu iburanisha aho kugumishaho igihano cya burundu yari yarahawe.

Urayeneza, yarakurikiranweho ibyaha bibiri birimo icyaha cya Jenoside no kuzimiza ibimenyetso by’amakuru byerekeye Jenoside naho bagenzi be bakurikiranyweho icyaha cyo guhisha amakuru no kuzimiza ibimenyesho byerekeye Jenoside. Gusa mu iburana bose bahakanye ibi byaha.

Isomwa ry’uru rubanza ryari riteganyijwe ku i saa tanu z’amanywa(11h00) ariko ritangira saa 11:35′, aho ryasojwe saa 13:06′ ku cyicaro cy’uru rukiko, aho abaregwaga bose bari mu rukiko ariko ababunganira mu mategeko hamwe n’Ubushinjacyaha nta bahageze,

Isomwa ry’uru rubanza, ryaranzwe no kwakirana kw’abagize inteko iburanisha uru rubanza bitewe n’ingano yarwo, aho basomaga urupapuro ku rupapuro rugize uyu muzingo warwo.

Urayeneza Gerard, mu rukiko rwo ku rwego rw’Ibanze yahamijwe ibyaha birimo icya Jenoside no kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ahabwa igihano cya burundu. Mu isoma ry’uru rubanza rwaburanwaga mu bujurire, rwemeje ko ibi byaha byose yahamijwe mbere mu rw’Ibanze bashingiye ku buhamya bwagiye butangwa  butagaragaza ibimenyetso ntashidikanywaho byamuhamya ibi byaha, agirwa umwere.

Ku bijyanye n’imodoka yatwaye abapasiteri n’imiryango yabo bakicirwa i Nyanza, urukiko rwavuze ko abatanze ubuhamya nta bimenyetso bifatika batanze byatuma ahamywa icyaha cya Jenoside ndetse n’ibijyananye n’imibiri yabonetse mu bitaro yari abereye umuyobozi, abatanze ubuhamya bagaragaje ko hari impamvu bamushinjije harimo guhabwa ibiryo, inzoga, Telefoni n’amafaranga, aho ndetse bamwe bagiye banavuga ko uwitwa Ahobantegeye Chantal ariwe wabibasabaga kubera ibibazo byo mu kazi.

Bagenzi ba Urayeneza barimo; Nyakayiro Samuel, Rutaganda Dominique, Nsengiyaremye Elise bari bakurikiranyweho icyaha cyo guhisha no kuzimiza ibimenyetso by’amakuru byerekeye Jenoside, urukiko rwabagize abere.

Muri uru rubanza kandi, abantu 11 nibo bari bareze basaba ko bahabwa indishyi ariko urukiko rwanzuye ko nta ndishyi yatangwa doreko bamwe mu baregwaga batakoze ibyaha ndetse na Munyampundu Leon wahamijwe icyaha cya Jenoside banzura ko nawe atagomba gutanga indishyi.

Inteko yaburanishije uru rubanza yari ikuriwe n’umunyamategeko Muhima Antoine wanibukije aba bari bararujuririye ko bafite iminsi 30 yo kujuririra iki cyemezo cyafashwe ndetse runategeka ko abagizwe abere bahita bafungurwa, mu gihe Munyampundu Leon Alias Kinihira yavuze ko azajuririra igihano ahawe.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga