• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
01/09/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
01/09/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
01/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira

Amajyepfo: Minisitiri Ingabire yibukije komite Nyobozi z’uturere ko igitinyiro bafite kitatuma besa imihigo bonyine

Umwanditsi
April 6, 2022

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihigu ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Ingabire Assoumpta yabwiye abagize komite Nyobozi z’uturere tugize Intara y’Amajyepfo ndetse n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere ko imikoranire ibaye myiza barushaho kugera kuri byinshi. Yabibukije ko igitinyiro n’icyubahiro bagira imbere y’abakozi ataricyo gituma besa neza imihigo, ko bakwiye kwitwararika mu byo bakoreshwa n’iki gitinyiro.

Ibi, Minisitiri Ingabire yabibabwiye kuri uyu wa 6 Mata 2022 mu mahugurwa y’iminsi ibiri agamije kubongerera ubumenyi, yateguwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ifatanije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihigu.

Yagize ati” Mwatoranijwe mu bandi kuko abaturage babonye ko mufite ubushobozi bwo kubakorera”. Akomeza avuga ko iyo abagize komite Nyobozi birebyeho ubwabo ntibabashe kuzuzanya ku byemezo runaka bashaka gufatira abaturage byo kubateza imbere, usanga biterwa no gushukwa n’igitinyiro bafite ku bakozi, ntibibuke ko aribo bazabafasha kwesa ya mihigo bahiga bashaka kuzamura abaturage babo. Yabasabye kwibuka ko Intara y’Amajyepfo ituwe na benshi bafite ibibazo byo kwitaho nk’umwihariko bafite.

Yongeyeho ko abitabiriye aya mahugurwa bakwiye kudatakaza umwanya wabo n’imbaraga mu bintu bidafashije, ko bakwiye kureka ibyatuma bajya mu makimbirane kuko utafasha umuturage nawe utabana neza n’uwo mukorana muhora mu makimbirane. Yabibukije ko amakimbirane atubaka, ahubwo asenya.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yabwiye itangazamakuru ko aya mahugurwa abafashije kugera ku rundi rwego nk’abakozi bashya mu nshingano. Yemeza ko ari meza, abongeyemo imbaraga no kongera imikorere n’imikoranire hagati y’abagize komite nyobozi ndetse n’abagana akarere. Asanga hakwiye kubaho imyumvire imwe kandi ihamye hagamijwe kuzamura umuturage.

Aya amahugurwa yashojwe, aje akurikira aherutse gusozwa nayo yahuriyemo abagize komite Nyobozi n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa bo mu ntara y’Uburasirazuba ndetse akaba ari mu byo aba bayobozi bamaze amezi 4 gusa mu kazi basabye igihe bari I Gishari batari binjira neza mu nshingano. Basabye ko bajya bahabwa amahugurwa ku ngingo zimwe na zimwe no kubungura inama z’uko bahangana n’ibibazo by’Ingutu basanze no gukomeza kunoza ibyo bakorera umuturage.

Akimana Jean de Dieu / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5853 Posts

Politiki

4104 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga