• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/05/25
Kamonyi-Kwibuka 31: Umuntu arema undi amuhaye urugero-Dr Jaribu Théogène
31/05/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
31/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
31/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube
31/05/25
Kamonyi-Kwibuka 31: Umuntu arema undi amuhaye urugero-Dr Jaribu Théogène
31/05/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
31/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
31/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube

Ngoma King wa La Benevolencia asanga Ubuhanzi n’Ibihangano byagira uruhare mu guca Politike mbi mu biyaga bigari

Umwanditsi
May 18, 2022

Umuhuzabikorwa w’Umuryango” La Benevolencia mu Rwanda”, Ngoma King ahamya ko Akarere k’Ibiyaga bigari gakeneye Amahoro arambye. Asanga muri aya Mahoro, Abahanzi n’ibihangano binyuze mu butumwa bwiza bashobora kugira uruhare mu gutanga umurongo mwiza wa Politike igamije kubaka Amahoro arambye, ariko kandi no guca intege Politike mbi. La Benevolencia iri mu rugendo rwo kwinjiza Abahanzi mu kubaka Amahoro arambye mu biyaga bigari( Rwanda, Congo-DRC, Burundi).

Mu kiganiro umuryango “La Benevolencia” wagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 16 Gicurasi 2022, wagaragaje ko wifashishije Abahanzi n’Ibihangano byabo, hari icyizere ko inzira yo kubaka Amahoro arambye ishoboka kuko hari Imbaraga ikomeye kandi ibasha kugira byinshi byiza yubaka, igasenya ikibi.

Ngoma King, avuga ku mbaraga ihindura kandi yubaka ibyiza iri mu bahanzi n’Ibihangano yagize ati“ Twe twatekereje ko Umuhanzi n’Ibihangano, cyane cyane mu bijyanye n’Umuco ari uburyo bwiza bwo gutanga Ubutumwa bw’Amahoro kandi bigatuma n’abandi bamwakira, bakakira na siciété( umuryango) yose”.

Akomeza avuga ko Politike nziza, ari ibanisha abantu, ikubaka Amahoro, ikubaka uburenganzira bwa buri wese, ko kandi iyo Politike ishyigikirwa. Ahamya ko ari nacyo gituma abahanzi bayiririmba, bityo n’abaturage bakayibonamo.

Agaragaza kandi ko niba Abahanzi bumvwa na bose kandi nti bagire umupaka, hakwiye kugaragara Abahanzi n’Ibihangano byamagana Politike mbi ziteranya abantu, hakimakazwa Politike nziza yubaka Amahoro. Avuga ko umuhanzi nagira uruhare mu kubaka Amahoro, azagira n’uruhare rwo kwamagana Politike mbi zizana amacakubiri mu bantu.

Ati“ Umunyapolitike mwiza n’ibihangano byamushyigikira kugira ngo Politike ye isagambe, ariko umunyapolitike mubi nawe yakwamaganwa ndetse akamaganwa n’ibihangano n’abahanzi bose. Iyo yamaganwe n’abahanzi mu bihangano byose no neho byo mu karere atari iby’u Rwanda gusa, atari ibya Congo gusa, atari iby’u Burundi gusa, abahanzi bose bakamwamagana urumva uwo munyapolitike yagira imbaraga?, ya Politike ye izabura imbaraga”.

Ashimangira kandi ko ibi ari n’uburyo bwo gukangurira wa muturage wakiriye bwa butumwa bwa Politike mbi kwitandukanya nayo. Yerekana ko iyo Abahanzi baririmba, usanga baririmba ibikenewe mu baturage, bakaba Ijwi ry’abaturage mu gihe aririmbye neza mu ijwi ry’Amahoro, akaririmba ibibura mu baturage, akerekana ibyiza umuturage akeneye kugira ngo agubwe neza. Agaragaza ko Igihangano cyo kubaka Amahoro kirimo n’Ubuvugizi.

Ngoma King, avuga ko hari igihe ubutumwa umuhanzi atanga bujyana nawe, imbaraga z’ubwo butumwa zigashingira kuri wowe bwite ubutanga. Ni gute igihangano cyahabwa agaciro kandi na nyira cyo atagikurikiza, avuga ibihabanye n’ibyo akora cyangwa yemera?

Ati“ Niba utanga ubutumwa bw’Amahoro, banza ube ubutumwa wowe ku giti cyawe. Ba intangarugero yo kubaka Amahoro mbere yuko utanga ubutumwa bwubaka Amahoro. Abahanzi bacu baba intumwa nziza zitanga amahoro ariko zinayahagararamo. Nti tukabe abahanzi bo kuririmba amahoro gusa ari twe tuyabuza”.

Agira kandi ati“ Twebwe nka La Benevolencia, turi ONG(umuryango) ivuga ngo Umuhanzi yaba igikoresho cyiza cyo kubaka Amahoro. Mu buhanzi harimo imbaraga zakubaka Amahoro”. Agaragaza ko mu myaka yashize mu karere k’ibiyaga bigari, hagiye haba inyigisho ndetse na Politike mbi byanganisha abantu, ariko ko ubuhanzi bushobora kuzana impinduka nziza, bugatesha agaciro Politike n’inyigisho mbi, hakubakwa Amahoro arambye mu batuye ibiyaga bigari.

La Benevolencia, isaba by’umwihariko Urubyiruko kumenya ko aribo mizero y’ejo hazaza, bakareka guhagarara nk’abafite intege nke cyangwa kumva ko ntacyo bashoboye. Basabwa kwirinda kuba ibikoresho bya Politike mbi n’abandi bagamije kubiba amacakubiri, inzangano n’ibindi bibi.

Ati“ Wa rubyiruko we uri imbaraga za none n’ejo hazaza. Uri uw’agaciro reka kwitesha agaciro, ntabwo ukwiriye kuba nk’ingazi( escalier) buririraho ujya aho ajya akagenda yo igasigara”.

Ku birebana n’Abanyapolitike, Ngoma King asaba abeza gukomeza umurongo mwiza bafite wa Politike yubakiye ku nyungu za rubanda, bazamure imibereho myiza y’abaturage. Asaba abihaye Politike mbi kuzirikana ko uhagurutse nabi arangiza nabi, ko bakwiye kuva mu murongo mubi bakazirikana ko nta cyo bageraho, ko kandi ikibi kitaganza icyiza.

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5805 Posts

Politiki

4056 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

994 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga