• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abapolisi 40 bongerewe ubumenyi mu kugeza ibyaha mu Rwanda no hanze yarwo

Umwanditsi
July 4, 2016

Mu gihe kigera ku mezi atandatu, Abapolisi 40 basoje amasomo ku kugenza ibyaha kinyamwuga bibutswa indangagaciro na kirazira mu mwuga wabo.

Taliki 2 Nyakanga 2016, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye yasoje icyiciro cya kabiri cy’amasomo ku kugenza ibyaha kinyamwuga yakurikiwe n’abapolisi 40.

Aya masomo yatanzwe mu gihe cy’amezi atandatu akaba yari agamije kongerera abapolisi ubumenyi mu kugenza neza ibyaha, haba mu gihugu imbere, ndetse no hanze yacyo.

Ubwo yayasozaga, CP Namuhoranye yashimye abapolisi kuba barakurikiye neza ibyo bigishijwe, ndetse no kuba bararanzwe n’imyitwarire myiza mu gihe bamaze biga, hanyuma abasaba kuzashyira mu bikorwa ibyo bize kandi bagasangiza bagenzi babo ubumenyi bungutse.

Yagize ati:”Ubumenyi muvanye muri iri Shuri buri mu bumenyi bwo ku rwego rwo hejuru buritangirwamo ku buryo hashingiwe ku cyiciro murimo, ababuhawe baba abanyamwuga n’abayobozi beza ba bagenzi babo”.

Ifoto ya rusanjye y'urwibutso.
Ifoto ya rusanjye y’urwibutso.

CP Namuhoranye, yakomeje avuga ko yizera adashidikanya ko ubumenyi bahawe buzabashoboza kuzana impinduka nziza mu migenzereze y’ibyaha.

Yavuze ko mu byo bigishijwe uhereye ku itariki 8 Gashyantare 2016 harimo uburyo bwo kubaza abakekwaho gukora icyaha, uburenganzira bwabo, uburyo bwo kuzitira no kurinda ahabereye icyaha kugira ngo hatagira umuntu utabyemerewe uhinjira akaba yakwangiza ibimenyetso byacyo, gukusanya ibimenyetso by’icyaha, kukigenza, n’imyitwarire ukwiriye y’Umugenzacyaha.

Avuga ku byo iri Shuri abereye Umuyobozi ndetse na Polisi y’u Rwanda muri rusange byiteze kuri aba bapolisi basoje aya masomo, CP Namuhoranye yagize ati,”Turizera tudashidikanya ko  mugiye kuba imbarutso y’impinduka nziza mu gutanga ubutabera binyuze mu kugenza ibyaha kinyamwuga. Mukwiye kurangwa n’imyitwarire myiza mwirinda ruswa n’ibindi byose binyuranije n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda”.

Uyu muhango witabiriwe kandi na Chief Superitendent of Police (CSP) Jean de Dieu Gatabazi, akaba ari Umuyobozi wungirije w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’Ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID) ushinzwe kugenza ibyaha bikomeye.

Mu ijambo rye, yibukije aba bapolisi ko bafite inshingano ikomeye yo gutanga ubutabera bityo abasaba kwita no kuzirikana amahame ya Polisi y’u Rwanda kugira ngo basohoze inshingano zabo uko bikwiye.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi.

 

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga