• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/08/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
31/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
31/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
31/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”

Umushoferi yafatanywe magendu yitakana shebuja

Umwanditsi
July 13, 2016

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro n’amahoro, yafashe imodoka ipakiye amakarito ya Divayi ku buryo bwa magendu.

Ishami rya Polisi rirwanya inyerezwa ry’imisoro n’amahoro(Revenue Protection Unit) rikorera mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, ryafashe imodoka ipakiye magendu y’amakarito 60  ya divayi za Drostdy Hof, ikaba yari yinjiye mu karere ka Rubavu iciye ku mupaka utemewe.

Imodoka RAA 290 I yafashwe kuri uyu wa kabiri saa yine ya mugitondo, ifatirwa kuri bariyeri yari mu murenge wa Mukamira, ikaba yari ipakiye divayi  bikekwa ko yari ivanye  hakurya y’umupaka mu kindi gihugu.

Chief Superintendent (CSP) Sam Bugingo, umuyobozi w’iri shami, yavuze ko iriya modoka yafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage bo muri Rubavu bayaha abari kuri bariyeri ku Mukamira.

CSP Bugingo yagize ati:”umushoferi w’iyi modoka witwa Alexandre Mugenama ubu arafunze n’imodoka ikaba yafashwe”.

Itegeko rigenga imipaka mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba rivuga ko umushoferi ufatiwe mu bikorwa nk’ibi acibwa amande yamadolari 5000 mu gihe imodoka n’ibyo yari itwaye bifatirwa.

Yongeyeho ati:” Umuntu yaduhaye amakuru y’iriya magendu maze dukurikira imodoka yerekezaga i Kigali kugeza igihe ihagarikiwe ku Mukamira”.

Yarangize agira ati:” ubufatanye bwacu n’abaturage bukomeje kuba ingirakamaro ku kurwanya magendu, ndahamagarira abaturage gukora ubucuruzi bwabo mu buryo bwemewe n’amategeko kuko mu buryo ubu n’ubu kandi hafashwe ingamba zihamye kuri ubu bucuruzi”.

Ingingo ya 369 y’igitabo cy’amategeko ahana ivuga ku muntu wese unyereza imisoro n’amahoro ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu kugeza kuri atandatu n’ihazabu ingana n’ibyanyerejwe.

Hagati aho, uwari utwaye iriya modoka, yabwiye Polisi ko magendu yari atwaye yari iya nyir’imodoka uzwi nka Emmanuel Tuyisenge.

Aha CSP Bugingo akaba yagize ati:” Iperereza rizerekana neza ibyo uyu mushoferi avuga kuri nyirabyo, nibiba byo, nawe azafatirwa ingamba”.

Yarangije avuga ko kugeza ubu, inzoga zikomeye, amatabi, amavuta yo kwisiga yaciwe ku isoko, ibitenge n’indi myenda,..nibyo bigize magendu ikunze gufatirwa mu ntara y’Iburengerazuba.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda.

 

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5852 Posts

Politiki

4103 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga