• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
16/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
16/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
16/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
16/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
16/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
16/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
16/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge

DR CONGO: Abasirikare babiri ba Afurika y’Epfo baguye mu gitero cya Bombe

Umwanditsi
February 16, 2024

Abasirikare babiri bishwe abandi batatu barakomereka. Ni nyuma y’aho igisasu cya Bombe giterewe muri kimwe mu birindiro by’aba basirikare ba Afurika y’Epfo bari muri Republika ya Demokrasi ya Congo, aho izi ngabo zoherejwe gufasha iza FARDC mu mirwano n’umutwe wa M23.

Aba basirikare, ni bo ba mbere bishwe kuva igisirikare cya Afurika y’Epfo kigeze muri Congo mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2023. Icyo gitero cya Bombe, cyabereye i Sake, ku birometero 27 mu burengerazuba bwa Goma.

Mu itangazo igisirikare cya Afurika y’Epfo cyashyize kuri X( yahoze ari Twitter) kuri uyu wa kane, kigira kiti:”Uko ibintu byagenze biracyarimo urujijo kugeza ubu, hazaba iperereza ryimbitse ku kumenya icyatumye ibyo biba”.

Abasirikare ba Afurika y’Epfo bari kumwe n’aba Tanzania hamwe na Malawi bari mu butumwa bw’ishyirahamwe SADC muri Congo (SAMIDRC), aho bagiye gufasha Leta y’icyo Gihugu kugarura amahoro, umutekano n’ituze mu burasirazuba.

Ku musi wa mbere ushize, Perezida wa Afrika y’Epfo Cyril Ramaphosa yategetse iyoherezwa ry’abasirikare 2900 muri DR Congo biyongera ku bahasanzwe. Ni igikorwa kizatwara Afurika y’Epfo Miliyoni 105 z’amadorari, aho giteganijwe kurangira mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka nk’uko biri mu itangazo ryo mu biro by’umukuru w’Igihugu.

Bucya haba icyo gitero ku kirindiro cya Afurika y’Epfo, BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko  abarwanyi b’umutwe wa M23 bari basabye ababa i Sake gukomeza imirimo yabo, yongera ho ko M23 “yaje kubatabara no kubakingira ibyo bitero bikomeye, ama Drone n’ibimodoka by’Intambara bikomeza kwica abagore, abana n’abageze mu za bukuru”.

Igihugu cya Congo nta cyo kiravuga kuri iryo tangazo rya m23. Intambara iherutse kongera kubura mu burasirazuba bw’iki Gihugu cya DR Congo, yatumye abantu barenga ibihumbi cumi bahunga ingo zabo.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5798 Posts

Politiki

4049 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga