• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Perezida Kagame“yemeye kongera kwicarana na Tshisekedi”, hitegwe iki mu guhura kwabo?

Umwanditsi
March 12, 2024

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we wa DR Congo Félix Antoine Tshisekedi bazahura ku itariki n’ahantu bizagenwa n’umuhuza, kugira ngo bakemure ikibazo hagati y’ibihugu byombi, nk’uko byatangajwe na ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Angola.

Ni ibyavuye mu nama yahuje Perezida Kagame na Perezida João Lourenço wa Angola kuri uyu wa mbere i Luanda ngo baganire ku makimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo.

Urugendo rwa Perezida Kagame muri Angola rwakurikiye urwo Tshisekedi yahagiriye mu byumweru bibiri bishize ku butumire bw’uyu muhuza Lourenço, aho Tshisekedi yemeye guhura na Perezida Paul Kagame.

Ibiro bya perezida w’u Rwanda bivuga ko Kagame na Lourenço “bemeranyije ku ntambwe z’ingenzi mu gukemura impamvu muzi z’intambara”, ntibyemeje uko guhura na Tshisekedi kwavuzwe n’uruhande rwa Angola.

Nyuma y’iyo nama y’i Luanda, minisitiri Téte António wa Angola yabwiye abanyamakuru ko “byemeranyijwe ko Perezida Paul Kagame azahura na Félix Tshisekedi, ku itariki n’ahantu bizagenwa n’umuhuza”.

Perezida João Lourenço ni umuhuza kuri iki kibazo wagenwe n’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika. Amaze guhuza aba bategetsi bombi inshuro zitandukanye mu myaka ishize.

Ni iki cyakwitegwa mu guhura kwa Tshisekedi na Kagame?

Kuva iyi ntambara yakubura bushya mu mpera za 2021, Kagame na Tshisekedi bamaze guhura inshuro zirenze imwe ariko kugeza ubu, urebye uko ibintu bimeze mu burasirazuba bwa DR Congo, nta musaruro urava mu nama zabo.

Ku nshuro ya mbere nyuma ya 2021, Tshisekedi na Kagame bahuriye i Nairobi muri Kamena(6) 2022 mu nama yari yatumiwe n’umuhuza Uhuru Kenyatta, aha bahahuriye n’abandi bategetsi bo mu karere ngo bige kuri aya makimbirane.

Muri Nzeri (9) 2022 bahujwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa i New York iruhande rw’inama rusange ya ONU bose bari bagiyemo. Izo nama, ndetse n’izindi zahuje intumwa zabo, zagiye zifata imyanzuro itandukanye ku gukemura aya makimbirane ariko kugeza ubu nta musaruro uba witezwe uraboneka, amahoro.

Kinshasa ishinja Kigali gufasha umutwe wa M23, Kigali nayo igashinja Kinshasa gufatanya n’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda. Inzobere za ONU zemeje ibi birego impande zombi ziregana, nubwo zo zibihakana.

Tshisekedi ashimangira ko atazigera aganira na M23 kuko avuga ko ari u Rwanda ruyiri inyuma. Kigali nayo ntikozwa kuganira na FDLR ishinja ko yasize ikoze jenoside mu Rwanda.

Mu gukemura ikibazo cya FDLR, ateruye ngo avuge ko ingabo z’u Rwanda ziri muri DR Congo, Kagame avuga ko “u Rwanda ntawe ruzasaba uruhushya” mu kurinda umutekano warwo.

Ku bigaragara nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, ikibazo cya Kinshasa na Kigali gishingiye kuri iyi mitwe yitwaje intwaro ya FDLR na M23.

Ibiganiro hagati ya Kagame na Tshisekedi byatanga umusaruro bibaye mu mwuka wo kwizerana, bigaterwa kandi n’umwanzuro bombi bafata kucyo bakorera iyo mitwe yombi yitwaje intwaro.

Ikiganiro cyabo ubu cyaba kimeze gute?

Icyo kiganiro, cyaba gitandukanye n’ibindi byose bagize mbere. Nicyo gisubizo cyoroshye. Hagati ya Tshisekedi na Kagame ubu hari umwuka mubi kurusha ikindi gihe cyose mbere.

Mu kwiyamamaza kwe mu Ukuboza (12) gushize, Tshisekedi yakoresheje amagambo akomeye kuri mugenzi we Kagame, arimo kumugereranya na Hitler, no kuvuga ko ashobora kurasa i Kigali.

Hamwe Tshisekedi yagize ati: “Maze kubona imikorere ye [Kagame] naramubwiye nti ‘njyewe nawe birarangiye. Tuzongera kuvuganira gusa imbere y’Imana iducira urubanza‘”.

Gusa amaze gutorwa yoroheje imvugo, avuga ko “uko ibintu byifashe uyu munsi… ntibinyemerera gushyira mu bikorwa ibyo navuze“.

Tshisekedi yashimye kandi imihate y’amahoro irimo gukorwa, avuga ko “niteguye kuba mpagaritse ubushake bwanjye bw’intambara kuko nshaka guha amahirwe amahoro” kandi ko ibyo ari “icyemezo cy’ubwenge kurusha kwishyira mu mwanya w’intambara”.

Asa n’usubiza ku byo Tshisekedi yavuze yiyamamaza, Kagame yavuze ko atigeze asubiza “ku bitutsi…kuko byo bitica, ariko hari icyo bazigishwa n’ibihe. Bazabona ko bakoze ikosa rikomeye”.

Inama imbona nkubone yahuza Tshisekedi na Kagame ubu ishobora kubamo kwishishanya n’urwicyekwe kurusha izindi zose bahuriyemo mbere, kandi bibaye bityo ntiyakwitegwamo umusaruro munini w’ako kanya.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga