• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
10/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
10/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
10/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
10/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Muhanga: Yitwikiriye ijoro ajya gucukura amabuye y’agaciro ahasiga ubuzima

Umwanditsi
August 8, 2016

Nyuma y’uko umuturage agwiriwe n’ikirombe, Polisi y’u Rwanda iragira inama abacukura amabuye y’agaciro kwitwararika kuko ibirombe bishobora kubagwira.

Ubu butumwa bwo kugira inama abacukura amabuye y’agaciro hirya no hino no kwitwararika buje nyuma y’uko mu karere ka Muhanga, umurenge wa Rongi akagari ka Ruhango, umuntu 1 agwiriwe n’ikirombe taliki ya 6 Kanama 2016 agahita apfa.

Iyi mpanuka yabaye ahagana mu masaha ya saa kumi n’imwe za nimugoroba, ubwo uwitwa Tugirabantu Emmanuel w’imyaka 24 yari yagiye gucukura amabuye y’agaciro azwi ku izina rya Colta mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Muhanga, Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Karega, we yasabye by’umwihariko abafite sosiyete zicukura amabuye y’agaciro kujya batunganya neza inzira z’aho abakozi babo banyura mu birombe bacukura amabuye, kandi ibitagikoreshwa bigasibwa.

CIP Karega yakomeje agira ati:” Turaburira kandi abitwikira ijoro bakajya kwiba amabuye mu birombe gucika kuri iyo ngeso kuko nta bumenyi n’ibikoresho byo gucukura baba bafite, ikindi ubishaka yakwegera amasosiyete aba yaratsindiye isoko ryo gucukura  akamuha akazi, kuko yo aba afite ibikoresho, kandi usibye no kuba ibirombe byabagwira bakahasiga ubuzima, n’amategeko abahana arahari ku buryo Polisi  itazihanganira kubafata”.

Gucukura cyangwa gucuruza amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko bihanishwa ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, aho ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Yasoje asaba abaturage bari mu mashyirahamwe acukura ayo mabuye kutabikora mu kajagari, abasaba kubahiriza amategeko ajyanye no kurengera ibidukikije, bakirinda kuyacukura mu masaha y’ijoro, kuko nabo hari igihe ibirombe byabagwira bakaba bahasiga ubuzima.

Yanasabye abaturiye ibirombe bitandukanye kujya batanga amakuru ku bashobora kugaragara mu bucukuzi butemewe n’amategeko.

Umuyobozi w’umurenge wa Rongi, Aimable Ndayisaba, yasabye abantu kwirinda kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, maze yongera ho ko abakora akazi k’ubucukuzi bose bakwiye kuba bafite ubwishingizi kandi bafite imyambaro ibarinda  mu gihe cy’impanuka mu kazi aho yagize ati:” Ntacyo amafaranga yaba akimaze mu gihe umuturage adafite ubuzima”.

Ndayisaba Aimable, yarangije asaba ba nyiri makompanyi kujya babanza gusuzuma neza ahantu bagiye gukorera imirimo y’ubucukuzi kugira ngo harebwe niba bitateza impanuka ku buryo binaviramo impfu za bamwe.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga