• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi-Ngamba: Ibihazi, abitwaza imihoro n’abagendana imbwa bahawe gasopo

Umwanditsi
October 18, 2024

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngamba hamwe na Polisi baburiye abazwi ku izina ry’Ibihazi, abitwaza imihoro kimwe n’abagendana imbwa kimwe n’abandi bishora mu bikorwa bihungabanya umutekano. Babwiwe ko abameze batyo nta mwanya bafite muri Ngamba, ko iherezo ry’ibikorwa byabo bibi byo guhohotera no guhungabanya umutekano bitazihanganirwa. Babwiwe kandi ko niba batisubiyeho, iherezo ryabo atari ryiza nabusa.

Mu bukangurambaga bugamije guca ‘UBUHAZI’ n’abakora ibikorwa bibi byibasira abaturage n’ibihungabanya Umutekano mu banyengamba, Umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Rukoma na Ngamba, CIP Tumusiime Richard yabwiye abitabiriye ubu bukangurambaga ati“ Nagira ngo mbagezeho ubutumwa bw’uno munsi bwo kurwanya ubuhazi no gukora ibintu bibi”.

CIP Tumusiime Richard.
CIP Tumusiime Richard.

Yakomeje ati“ Turifuza Ngamba ifite umutekano, ntabwo twifuza Ngamba irimo ibibazo, irimo imihoro, irimo ubuhebyi…! Dukwiye kuba dufite icyerekezo.Turashaka Ngamba itekanye, turashaka urubyiruko rwa Ngamba kuba icyitegererezo, amateka y’aha ng’aha abe amateka meza, abe amateka y’urubyiruko, abe amateka y’ababyeyi bafite uburere bigisha abana babo. Ntabwo dushaka ibihazi”.

Gitifu Munyakazi Epimaque wa Ngamba.
Gitifu Munyakazi Epimaque wa Ngamba.

Yakomeje ababwira ko bashobora kureka gukora ibikorwa bibi cyane ko birangira bibagarutse, ahubwo bagahagurukira gukora imirimo ibateza imbere, idafite aho ihurira n’ubuhebyi, itarimo ibintu bibi, itarimo gutega abantu, itarimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Ati“ Turashaka Ngamba, Kabuga ifite imishinga iteza imbere abaturage. Ababyeyi mwigishe abana, abana namwe mwumvire ababyeyi, mukore ibyiza mutere imbere”.

Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba aganira n’abaturage ba Ngamba by’umwihariko muri aka kagari ka Kabuga, yagize ati “ Twamaganye abantu bagendana Imihoro, twamaganye abantu bagendana Imbwa kandi tuzatangira amakuru ku gihe hanyuma tunatabarane”.

Abaturage by'Umwihariko aba K na Kazirabonde bari bitabiriye ari benshi, cyane ko bari banakinnye umupira w'amaguru.
Abaturage, by’Umwihariko aba Kabuga na Kazirabonde bari bitabiriye ari benshi, cyane ko bari banakinnye umupira w’amaguru barushanwa.

Yakomeje abasaba kugendera kure ikitwa ikibi n’igisa nacyo cyose, ahubwo bagakora ibintu bizima, byiza kandi byunguka. Yagize kandi ati“ Turifuza kugira Ngamba icyeye, ifite abaturage bafite Indangagaciro n’ahandi hantu hose bakajya batwumva mu byiza, nti batwumve mu bibi”.

Yagize kandi ati“ Umutekano ni ishingiro ry’iterambere, ni ishingiro ry’Imibereho myiza, ntushobora kugira icyo ugeraho udafite umutekano, kandi ntabwo ushinzwe inzego z’Umutekano, twese dushinzwe Umutekano. Ni mureke rero twese dufatanye! Bano bana tuvuga ngo ni ibihazi batuye mu miryango yacu, ni abana b’inshuti zacu, ni abana b’abavandimwe, ni abana b’abaturanyi, abo bose tugende tubagezeho ubu butumwa”.

Gitifu Munyakazi, yababwiye yeruye ko nta cyiza cyo kuba Igihazi, ko kandi gusaza kw’Ibihazi atari kwiza, ko ndetse hari bamwe babifatiwemo bakaba bacumbikiwe aho bagomba kugororwa, abandi bakaba barakoze ibyaha binyuranye bakaba abafashwe barashyikirijwe amategeko ngo abakanire urubakwiye. Ati“ Amaherezo y’Igihazi ni muri gereza ariko amaherezo y’Umugabo ni mu Ijuru no kubona ingororano z’ibyiza kuko bakoze neza. Nta gihazi cyakwitwa Intore kuko nta butore bukirimo. Ni mureke twese dukore ibintu bizima tube abantu bagenda Igihugu kikatubonamo icyizere”.

Muri ubu bukangurambaga bugamije kurwanya “UBUHAZI”, Abitwaza Imihoro n’abagendana imbwa muri Ngamba by’umwihariko mu kagari ka Kabuga, hanabaye umukino wahuje Akagari ka Kazirabonde n’aka Kabuga, aho Igikombe cyatwawe n’Abanyakabuga, Kazirabonde itahana umwanya wa Kabiri.

Ubu bukangurambaga bugamije guca burundu Ubuhazi ndetse n’abakora ibikorwa bibi birimo urugomo rukorwa n’abitwaza Imihoro, Abagendana Imbwa n’abandi, butangijwe nyuma y’iminsi mike muri uyu murenge by’umwihariko mu kagari ka Kabuga insoresore zigiye mu muhanda zigatangira abantu zigatema 13, aho byakurikiwe no kubahiga umwe akaraswa bane bagatabwa muri yombi ariko hakaba utarahise aboneka.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga