• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/05/25
Kamonyi-Kwibuka 31: Umuntu arema undi amuhaye urugero-Dr Jaribu Théogène
31/05/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
31/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
31/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube
31/05/25
Kamonyi-Kwibuka 31: Umuntu arema undi amuhaye urugero-Dr Jaribu Théogène
31/05/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
31/05/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
31/05/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube

Kamonyi: Mu mirenge ya Rukoma na Ngamba, Polisi yataye muri yombi 11 bazwi nk’Abahebyi

Umwanditsi
April 3, 2025

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 03 Mata 2025, Abacukuzi b’Amabuye y’agaciro babikora mu buryo butemewe n’amategeko, abazwi nk’Abahebyi bazindukiye ku musozi uriho ishyamba mu butaka bwa Leta mu Mudugudu w’Urugwiro, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma ahazwi nka Nyagahera(amakuru intyoza ikesha abaturage), bari bakurikiranye itini cyangwa se amabuye y’agaciro bamwe baraye bahacukuye bivugwa ko afite agaciro k’agera kuri Miliyoni ebyiri n’igice. Bagiranye amakimbirane, bamwe bazana imihoro, Amacumu, abandi imiheto bararwana Polisi iratabazwa, umwe wakomerekejwe cyane imutwara kwa muganga.

Ukutumvikana kw’aba bahebyi bari bahuriye ku mari(amabuye y’agaciro) itari iyabo bose, kwatumye bumvana imitsi bararwana, batema bikomeye umwe muri bagenzi babo. Ibi kandi bije bisanga undi watemwe bikomeye mu minsi 2 ishize( Ifoto ye dufite yatemwe ntabwo twayitangaza).

Umunyamakuru wa intyoza.com wageze aho ibi byabereye ndetse akagera kwa muganga aho bamwe mu bakomerekejwe bagiye kwivuriza, bamwe mu baturage bamubwiye ko ubundi iyi ntambara yo gushyamirana yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Mata 2025 ku mugoroba, ariko bikaza gukomera mu gitindo cyo kuri uyu wa Kane.

Bamwe mu batawe muri yombi na bimwe mu bikoresho bafatanywe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye intyoza.com ko hari abantu 11 Police ikorera Rukoma na Ngamba yafashe bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budakurikije amategeko ndetse bagateza umutekano muke.

SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko abafashwe bafatanywe Ibitiyo, Umunzani n’Amapiki bakoreshaga muri ibyo bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro  bitemewe n’amategeko. Avuga kandi ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma.

Uretse aba 11 bafashwe muri Rukoma na Ngamba, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko no mu Murenge wa Kayenzi Polisi yafashe umugabo ugura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, aho yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi Kayenzi.

Uwafatiwe Kayenzi.

Amakuru yandi intyoza.com yahawe n’abaturage ndetse tugikusanya ni uko ibibazo bikomeje kugaragara ahacukurwa amabuye y’agaciro, bimwe babishyira ku kigo cy’Igihugu gifite ubucukuzi mu nshingano zacyo, RMB( Rwanda Mining Board), aho bayishinja kwanga gutanga ibyangombwa ku birombe bitagira bene byo nyamara ngo hari n’abanditse babisaba.

Aba baturage kandi, babwiye Umunyamakuru ko gufata aba bazwi nk’Abahebyi atari bibi, ariko ko bidashobora kuba igisubizo nyacyo gikangara ababikora kuko ababijyamo bafite abo bakorera ndetse baba bazwi. Bahamya ko abagiye mu birombe iyo bafashwe n’ubundi ababashoramo bashaka abandi.

Umunyamakuru wa intyoza.com aherutse gusaba amakuru mu kigo gifite mu nshingano zacyo ibijyanye n’ubucukuzi(RMB), akomoza ku bibazo biterwa n’ubu bucukuzi buteme, ariko abwirwa ko ntacyo iki kigo cyavuga kuri ibi birombe bitagira bene byo nyamara aricyo kigo gifite kubibazwa kuko gifite mu nshingano gukemura ibibazo, kigatanga ibyangombwa, ikirombe kikagira ukibazwa bityo bikarinda kuba hari ababijyamo bitemewe ari nabo bateza ibibazo by’umutekano muke utuma bamwe bahakomerekera, abandi bakahaburira Ubuzima.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kamonyi, by’umwihariko mu Mirenge ya Rukoma na Ngamba, ishimwa cyane n’abaturage, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko nta na rimwe Polisi izihanganira aba bakora ibi bikorwa bitemewe. Asaba abaturage kuyibera Abafatanyabikorwa beza mu kuyiha amakuru neza kandi ku gihe kugira ngo abakora ibitemewe by’umwihariko ubu bucukuzi bukumirwe n’ababukora bafatwe bashyikirizwe amategeko abakanire urubakwiye.
Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5805 Posts

Politiki

4056 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

994 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga