Kamonyi-Musambira: Mu ry’Abasomari habaye impanuka aho gutabara barwana no gusahura
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Gicurasi 2025 ahagana ku i saa munani n’iminota 50, mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagari ka Karengera, Umudugudu wa Nyarusange ahazwi nko mu ry’Abasomari, habereye impanuka y’i Kamyo(Camion) nini yari ipakiye akawunga iva Kigali yerekeza Muhanga. Yataye umukono yakabaye igenderamo igonga imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Fuso yari ipakiye amakara yerekezaga Kigli. Aho gutabara ubuzima bw’abantu, abaturage basahuye ibyari bipakiwe.
SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yabwiye intyoza.com ko iyi kamyo ikimara kugonga Mitsubishi Fuso yahise irenga umuhanda igonga ibyuma byo kumuhanda igwira umushoferi arakomereka, ajyanwa mu bitaro bya Kabgayi naho shoferi wa Fusa ajyanwa ku bitaro bya Remera rukoma.
Avuga kandi ko iyi mpanuka yatewe no kugenda nabi mu munda k’umushoferi wari utwaye Ikamyo yikoreye Kawunga wabisikanaga na Fuso agata umukono yagenderagamo akagonga Fuso ayisanze mu mukono wayo izamuka.
Mu butumwa bwa Polisi, SP Emmanuel Kayigi yabwiye intyoza.com ko Polisi y’u Rwanda yibutsa abashoferi kugenda neza mu muhanda, bibuka ko kutabikora bitera impanuka. Ibibutsa kandi ko bagomba kujya baruhuka kugira ngo batware ibinyabiziga bameze neza nta munaniro.
Aho gutabara ubuzima bw’abantu, abaturage basahuye Kawunga n’Amakara.
Nyuma y’iyi mpanuka, abaturage batari bake baturiye hafi aha yo mu ry’Abasomari bahuruye batabitewe no gutabara ubuzima bw’abari mu binyabiziga byakoze impanuka, ahubwo bazanywe no gusahura ibyo zari zipakiye birimo; Kawunga n’Amakara.
Uwamariya Laetitia, umuturage mu Mudugudu wa Mbare, Akagari ka Karengera ho muri Musambira yabwiye intyoza.com ko muri aka gace umuco wo gutabara ubuzima bw’abantu ahabaye impanuka ntawo bagira, ko iyo habaye impanuka abenshi biruka bashaka ibyo basahura.
Avuga ku mpamvu itera abatari bake mu baturage b’aka gace kwirukira mu gusahura aho kurwana no gukiza ubuzima bw’abantu, yagize ati“ Ni inda nini ibitera. Iyo bagize amahirwe imodoka ikagwa aho kugira ngo bababazwe n’uko umuntu aguye usibye ko atari bose, habamo bamwe bafite imitima yo kurwanira gusahura. Ntabwo nabeshya rwose umuco wo gusahura ino aha ng’aha urahari”.
Nyirandayisabye Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira yabwiye intyoza.com ko bakimenya ko impanuka ibaye, bihutiye gutabara ndetse bamenyesha inzego z’Umutekano zirimo Polisi, ariko mu kuhagera basanga hari bamwe mu baturage bahageze mbere aho gutabara ubuzima bw’abantu barasahura.
Avuga kuri iyi myitwarire y’abaturage batabara bagiye gusahura aho kurwana no gukiza ubuzima bw’abantu, yagize ati“ Ni umuco mubi ugayitse, ni ibikorwa bigayitse bidakwiriye Umunyarwanda. Twegereye bamwe mu baturage turaganira baduha amakuru ya hamwe mu ho bazi ibyasahuwe byajyanywe, tujyayo turabihasanga ndetse tugaruza imifuka ya Kawunga 61, hanyuma dufashijwe n’Akarere n’inzego z’Umutekano dukora inama n’Abaturage tubabwira ko ibyo ari ibikorwa bigayitse badakwiye kuba bagaragaramo”. Akomeza avuga ko abafashwe bashyikirizwa inzego zibishinzwe basanga hari abo guhanwa bakabahana.
Agira kandi ati“ Tugomba gukomeza kuganira n’abaturage no kubigisha bagacika k’Umuco utari mwiza aho bananirwa gutabara ubuzima bw’abantu bakajya gusahura. Uwo muco byo bagomba kuwucikaho”.

Aha hantu hazwi nko mu ry’Abasomari, ni mu ikorosi rimanuka uvuye mu isantere y’Ubucuruzi ya Musambira werekeza Muhanga. Hakunda kubera impanuka z’imodoka aho inyinshi ziba zipakiye, abaturage bagasahura kuruta gutabara. Bimaze kuba nk’umuco cyane ko byinshi mu byo basahura bamwe bahita babijyana ku isoko, byaba ibiribwa, ibikoresho bitandukanye birimo n’amaterefone bacuza abakoze impanuka baba banegekaye.


Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.